Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hakomeje agahenge hagati ya Israel na Hamas bamaze igihe mu ntambara, Abanya-Palestina babarirwa mu bihumbi, bavuye mu buhungiro bataha iwabo mu majyaruguru ya Gaza.

Ni nyuma yuko Israel ifunguye bariyeri yari yarashyize mu mihanda yerekeza muri aka gace, nyuma gato y’uko umutwe wa Hamas wemeye kurekura umugore w’Umunya-Israel Arbel Yehud n’abandi babiri bari barafashwe bugwate.

Byari biteganyijwe ko abatuye mu majyaruguru ya Gaza, bagombaga gusubira mu byabo mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Israel ibyanga ivuga ko Hamas yarenze ku masezerano kuko itari yarekuye uwo mugore witwa Yehud, bityo na yo ikomeza gufunga inzira.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, abahuza bo muri Qatar batangaje ko Hamas yemeye kurekura Yehud n’izindi mpfungwa ebyiri, Israel na yo ihita itangaza ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iri bwemerere Abanya-Palestina kwerekeza mu majyaruguru ya Gaza.

Ni na ko byagenze, nkuko byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.

Yagize ati “Israel yemeye ko imiryango y’Abanya-Palestina yahungiye muri Gaza izasubira mu ngo zabo, mu majyaruguru ya Gaza guhera mu gitondo cyo ku wa Mbere.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kandi yongeyeho ko Israel izakomeza kubahiriza masezerano, icyakora ko itazihanganira Hamas niramuka iyarenzeho.

Abari baravanywe mu byabo batangiye kubisubiramo

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura

Next Post

Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho

Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.