Nyuma yuko hakomeje agahenge hagati ya Israel na Hamas bamaze igihe mu ntambara, Abanya-Palestina babarirwa mu bihumbi, bavuye mu buhungiro bataha iwabo mu majyaruguru ya Gaza.
Ni nyuma yuko Israel ifunguye bariyeri yari yarashyize mu mihanda yerekeza muri aka gace, nyuma gato y’uko umutwe wa Hamas wemeye kurekura umugore w’Umunya-Israel Arbel Yehud n’abandi babiri bari barafashwe bugwate.
Byari biteganyijwe ko abatuye mu majyaruguru ya Gaza, bagombaga gusubira mu byabo mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Israel ibyanga ivuga ko Hamas yarenze ku masezerano kuko itari yarekuye uwo mugore witwa Yehud, bityo na yo ikomeza gufunga inzira.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, abahuza bo muri Qatar batangaje ko Hamas yemeye kurekura Yehud n’izindi mpfungwa ebyiri, Israel na yo ihita itangaza ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iri bwemerere Abanya-Palestina kwerekeza mu majyaruguru ya Gaza.
Ni na ko byagenze, nkuko byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Yagize ati “Israel yemeye ko imiryango y’Abanya-Palestina yahungiye muri Gaza izasubira mu ngo zabo, mu majyaruguru ya Gaza guhera mu gitondo cyo ku wa Mbere.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kandi yongeyeho ko Israel izakomeza kubahiriza masezerano, icyakora ko itazihanganira Hamas niramuka iyarenzeho.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10