Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza.

Aya masezerano yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, wageze muri Israel kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, aho biteganyijwe ko ari bugeze ijambo  ku nteko ishinga amategeko y’iki Gihugu.

Trump kandi biteganyijwe ko aza kuramukanya n’imfungwa z’Abanya-Israel 20 zarekuwe na Hamas, ku bw’aya amsezerano.

Iyi nkuru yanyuze imitima y’abantu ibihumbi bari bateraniye i Tel Aviv ubwo igisirikare cya Israel cyatangazaga ko cyakiriye abantu barindwi bari bafashwe bugwate nyuma yo kugezwa hanze ya Gaza n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge, mu gihe abandi 13 na bo baje kwakirwa nyuma

Igisirikare cya Israel cyatangaje kandi ko biteganyijwe ko n’imibiri y’abantu 28 bari barafashwe bugwate  bapfuye, ndetse n’indi y’abandi babiri bataramenyekana uko byabagendekeye, na yo iza kuri uyu wa Mbere.

Irekurwa ry’aba bantu, ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize icyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe mu cyumweru gishize mu mujyi wa Sharm el-Sheikh wo mu Misiri.

Biteganyijwe Perezida Trump n’abandi bayobozi b’Ibihugu barenga 20 baza guhura kuri uyu wa Mbere kugira ngo baganire ku ngamba zikurikiraho zitezweho kugarura ituze rirambye mu Burasirazuba bwo hagati.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Next Post

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Related Posts

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

Eng.-US and Belgium react to the DRC’s call for the FDLR to disarm and return to Rwanda

Eng.-US and Belgium react to the DRC’s call for the FDLR to disarm and return to Rwanda

by radiotv10
13/10/2025
0

The Governments of Belgium and the United States have expressed satisfaction with the announcement made by the Forces Armées de...

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

by radiotv10
11/10/2025
0

Abatunze imbwa mu Bwongereza bibukijwe ko kutagaragaza imyirondo yuzuye ku karango kambikwa iri tungo, bishoboka kubacisha amande y’ibuhumbi bitanu by’Ama-Pounds...

IZIHERUKA

Work-Life balance: Does it really exist?
IMIBEREHO MYIZA

Work-Life balance: Does it really exist?

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

13/10/2025
Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

13/10/2025
Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Work-Life balance: Does it really exist?

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.