Uwari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Isabelle Kalihangabo, yahinduriwe imirimo, asimburwa n’uwari ukuriye uru Rwego mu Ntara y’Amajyepfo. Hari n’abandi bashyizwe mu myanya.
Izi mpinduka mu buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Isabelle Kalihangabo wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, ubu wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Isabelle Kalihangabo usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, yakuye muri Queen Mary University of London mu Bwongereza, yari Umunyamanga Mukuru Wungirije wa RIB kuva uru rwego rwatangira inshingano muri 2018.
Yasimbuwe na Consolée Kamarampaka kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, aho we yari asanzwe akuriye uru rwego mu Ntara y’Amajyepfo.
Uwari Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagizwe Ambasaderi
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri, barimo Marie Claire Mukasine wari usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ubu wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.
Yahise asimburwa na Providence Umurungi wari usanzwe we ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ukuriye ishami ry’Ubutabera Mpuzamhanga n’imikoranire mu Bucamanza.
Mu bandi bashyizwe mu myanya, barimo Ernest Rwamucyo wagizwe Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Hari kandi abahawe inshingano mu rwego rw’Ubucamanza, barimo Jean Bosco Kazungu, Isabelle Kalihangabo, bombi bagizwe Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Angeline Rutazana na Xavier Ndahayo; bagizwe Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
Muri uru rwego rw’Ubucamanza kandi, harimo Jean Pierre Habarurema wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru, na Bernadette Kazayire wongerewe Manda yo kuba Visi Perezida w’Urukuko Rukuru.
RADIOTV10