Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko Abasenateri barimo kwiyamamaza batitaye ku bakiri mu nshingano, kuko bose bafite amahirwe angana imbere y’inteko itora kuko ari yo izagena abagomba kwinjira muri Sena y’u Rwanda.
Hamaze iminsi hari gukorwa ibikorwa byo kwiyamamaza ku bari guhatanira imyanya y’Abasenateri itorerwa, aho byatangiye guhera tariki Kanama 2024.
Abakandida bari gukoresha uburyo bw’itangazamakuru cyangwa Kominisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze bakabategurira Inteko itora mu bihe bitandukanye kugira ngo bahure na bo babagezeho imigabo n’imigabo n’imigambi byabo.
Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasizingwa avuga ko Abakandida bari guhabwa amahirwe angana mu kwiyamamariza imbere y’inteko itora haba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.
Yagize ati “Kwiyamamaza birafunguye, ashora guhamagaza inteko itora akiyamamaza ku giti cye, ariko mu rwego rwo kuborohereza kimwe n’izi zindi nzego, tubahuza n’inteko itora ndetse bimerewe no kwiyamamaza mu bitangazamakuru.”
Inteko Ishinga Amateko, Sena iba igizwe n’Abasenateri 26, barimo 12 batorwa n’inteko itora igizwe na za Njyanama kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali.
Naho Abasenateri umunani bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, hakaba abandi bane bashyirwa bashyirwaho n’Imitwe ya Politiki ndetse n’abandi babiri batorwa mu mashuri makuru na za kaminuza.
Kugeza ubu Abakandida 32 ni bo bari guhatana kujya muri Sena kugira ngo hatorwemo 12 baturuka mu Ntara uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.
Muri aba harimo n’abasanzwe muri Sena y’u Rwanda basubiye mu Ntara bavukamo bagiye gushaka amajwi abasubizamo.
Harimo n’abandi bafite amazina aremeye ku buryo na bo barimo guhatanira kujya muri iyi myanya ifatwa nk’iyubashywe mu mitegekere y’Igihugu.
Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Hon. Oda Gasinzigwa avuga ko aba bose barimo guhatana ku buryo Inteko itora ari yo ifite ijambo rya nyuma mu kugena abazajya muri Sena bitandukanye n’abashobora kuba batekereza ko abazatsinda bazwi.
Ati “Mu minsi micyeya twebwe twakurikiranye uku kwiyamamaza, ntabwo wavuga ngo uyu afite ibirenze undi, abari mu nteko itora bafashe Abanyarwanda gutora bashyira mu gaciro numva nta mpamvu hari uwakeka ko kanaka ari we watorwa.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Ubusenateri rwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Mu bakandida 41 Komisiyo y’Amatora yari imaze kwemeza ikabashyiiza Urukiko rw’iIkirenga rwanzemo icyenda.
Iyi nteko ya Sena igiye gutorwa, ni iya kane igiye kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko iya mbere yabayeho mu mwaka wa 2003, indi ibaho mu mwaka wa 2011, mu gihe iri yari iriho yatowe mu mwaka wa 2019.
Itegeko Nshinga rigena ko amatora y’Abasenateri agomba kuba mbere y’iminsi 30 kugira ngo manda yabo ishyirweho akadomo.
Icyakora bakomeje ibikorwa byabo mu Nteko kuko Itegeko Nshinga rivuga ko Sena idaseswa kuko ifite inshingano ziremereye ku buryo hari ibyo bashobora kwemeza kandi ari ngombwa. Biteganijwe ko amatora y’Abasenateri azaba tariki 16 na 17 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri 2024.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10