Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk’ayarangiye

radiotv10by radiotv10
31/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk’ayarangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko Abasenateri barimo kwiyamamaza batitaye ku bakiri mu nshingano, kuko bose bafite amahirwe angana imbere y’inteko itora kuko ari yo izagena abagomba kwinjira muri Sena y’u Rwanda.

Hamaze iminsi hari gukorwa ibikorwa byo kwiyamamaza ku bari guhatanira imyanya y’Abasenateri itorerwa, aho byatangiye guhera tariki Kanama 2024.

Abakandida bari gukoresha uburyo bw’itangazamakuru cyangwa Kominisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze bakabategurira Inteko itora mu bihe bitandukanye kugira ngo bahure na bo babagezeho imigabo n’imigabo n’imigambi byabo.

Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasizingwa avuga ko Abakandida bari guhabwa amahirwe angana mu kwiyamamariza imbere y’inteko itora haba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Yagize ati “Kwiyamamaza birafunguye, ashora guhamagaza inteko itora akiyamamaza ku giti cye, ariko mu rwego rwo kuborohereza kimwe n’izi zindi nzego, tubahuza n’inteko itora ndetse bimerewe no kwiyamamaza mu bitangazamakuru.”

Inteko Ishinga Amateko, Sena iba igizwe n’Abasenateri 26, barimo 12 batorwa n’inteko itora igizwe na za Njyanama kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali.

Naho Abasenateri umunani bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, hakaba abandi bane bashyirwa bashyirwaho n’Imitwe ya Politiki ndetse n’abandi babiri batorwa mu mashuri makuru na za kaminuza.

Kugeza ubu Abakandida 32 ni bo bari guhatana kujya muri Sena kugira ngo hatorwemo 12 baturuka mu Ntara uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Muri aba harimo n’abasanzwe muri Sena y’u Rwanda basubiye mu Ntara bavukamo bagiye gushaka amajwi abasubizamo.

Harimo n’abandi bafite amazina aremeye ku buryo na bo barimo guhatanira kujya muri iyi myanya ifatwa nk’iyubashywe mu mitegekere y’Igihugu.

Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Hon. Oda Gasinzigwa avuga ko aba bose barimo guhatana ku buryo Inteko itora ari yo ifite ijambo rya nyuma mu kugena abazajya muri Sena bitandukanye n’abashobora kuba batekereza ko abazatsinda bazwi.

Ati “Mu minsi micyeya twebwe twakurikiranye uku kwiyamamaza, ntabwo wavuga ngo uyu afite ibirenze undi, abari mu nteko itora bafashe Abanyarwanda gutora bashyira mu gaciro numva nta mpamvu hari uwakeka ko kanaka ari we watorwa.”

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Ubusenateri rwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Mu bakandida 41 Komisiyo y’Amatora yari imaze kwemeza ikabashyiiza Urukiko rw’iIkirenga rwanzemo icyenda.

Iyi nteko ya Sena igiye gutorwa, ni iya kane igiye kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko iya mbere yabayeho mu mwaka wa 2003, indi ibaho mu mwaka wa 2011, mu gihe iri yari iriho yatowe mu mwaka wa 2019.

Itegeko Nshinga rigena ko amatora y’Abasenateri agomba kuba mbere y’iminsi 30 kugira ngo manda yabo ishyirweho akadomo.

Icyakora bakomeje ibikorwa byabo mu Nteko kuko Itegeko Nshinga rivuga ko Sena idaseswa kuko ifite inshingano ziremereye ku buryo hari ibyo bashobora kwemeza kandi ari ngombwa. Biteganijwe ko amatora y’Abasenateri azaba tariki 16 na 17 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri 2024.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eight =

Previous Post

Abasirikare 1.160 barimo Gen. J.Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru wa RDF bagiye mu kiruhuko

Next Post

Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6

Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.