Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje itariki izatangirizwaho ku mugaragaro gahunda yo gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho, ireba ibinyabiziga byose birimo n’amapikipiki.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na REMA kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, iki Kigo cyamenyesheje “abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki
25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.”
Iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, gitangaza ko iyi gahunda ireba ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n’ibikoresha lisansi n’amashanyarazi (hybrid).
Ubuyobozi bwa REMA bugira buti “Abatunze ibinyabiziga bazajya
basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw’lrembo nk’uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na “mekanike” n’icyo gupimisha imyotsi.”
Abatunze ibinyabiziga kandi bagiriwe inama yo gutegura ibinyabiziga byabo hakiri kare kugira ngo bubahirize ibipimo byemewe.
Iki kigo kandi cyari giherutse gushyira hanze urutonde rw’ibinyabiziga birebwa n’iyi gahunda, birimo amapikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rw’ipikipiki, ibyagenewe gutwara abantu, ibitwara imizigo, n’ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye. Ibyo binyabiziga birimo imodoka nto, amabisi, amakamyo, n’imashini zikoreshwa imirimo itandukanye.
Haherutse kandi gushyirwa hanze amafaranga azajya yishyurwa iyi gahunda yo gupima imyotsi ku binyabiziga, aho ipikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rumwe, izajya yishyurirwa 16 638 Frw, imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarena umunani zishyurirwe 34 940 Frw.
Imodoka itwara abantu bava ku icyenda (9) kuzamura, izajya yishyurirwa 51 578 Frw, kimwe n’imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe na yo yishyurirwe 51 578 Frw, mu gihe ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bikazajya byishyurirwa 49 914 Frw.
RADIOTV10
Aya frw ni menshi cyane