Tuesday, October 29, 2024
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibyavuye mu gushakisha inkomoko ya Virusi ya Marburg yujuje ukwezi igaragaye mu Rwanda, bigaragaza ko yavuye mu nyamaswa z’agacurama.

Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye indwara ya Marburg yibasiye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Kugeza tariki 27 Ukwakira 2024, ukwezi kuruzuye iyi ndwara itangajwe mu Rwanda, aho kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15 muri 65 basanganywe ubwandu bwayo, ndetse ubu abakiri kuvurwa bakaba ari batatu (3), mu gihe abakize ari 47.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko muri iki gihe cyose, inzego z’ubuzima zakomeje gushakisha inkomoko y’iyi virusi.

Ati “Akazi ko gushakisha ahaturutse iki cyorezo karakomeje, ndetse twaje no kumenya ko iyi Virusi yavuye mu nyamaswa byumwihariko hari uducurama dukunda kurya imbuto tuzwi nka ‘Fruit Bat’ akaba ari ho iyi virus yaturutse ijya ku murwayi wa mbere.”

Dr. Sabin avuga ko aya makuru yafashije inzego z’ubuzima ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hamenyekana inkomoko y’ibyorezo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego zibashe kubirwanya.

Ati “Ni amakuru meza rero kumenya aho ikibazo kiba cyaturutse, ariko nanone dukomeza gufasha abagaragaweho uburwayi n’undi wese waba ataramenyekana tukabasha kumugeraho.”

Avuga ko nubwo iyi virusi yaturutse mu ducurama, kuyirwanya bitakorwa abantu bagiye kurwanya izi nyamaswa, ahubwo ko ari byo byateza ibyago.

Ati “kuko utu ducarama ubundi tuba ahantu mu buvumo ntabwo dukunda kuba ahantu hari abantu, dukunda kwihisha, igihe rero abantu ahubwo badusanze aho turi, ni ho hashobora kuvamo uburwayi kuko hari igihe tuba dusohora amatembabuzi, umwanda utandukanye ushobora kubamo izo virusi haba Marburg n’izindi, ari na cyo cyabaye muri iki cyorezo turi kubabwira.”

Avuga kandi ko utu ducurama uretse kuba dushobora guteza ibyago byo kuzanira abantu izi virusi, dusanzwe tunagira umumaro nko mu buhinzi byumwihariko mu kubangurira ibihingwa, aho tugira uruhare rwa 40% mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Ati “Umuti ni ukwirinda kwegerana na two cyangwa se ibyo duta cyangwa biva muri two, abantu babikoraho cyangwa babyegera.”

Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ingamba zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo ziri gutanga umusaruro ushimishije, kuko n’abarwayi batatu basigaye, hari icyizere ko bazakira vuba, ndetse hakanakomeza ibikorwa byo gushaka abahuye n’abarwaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Next Post

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Related Posts

Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

by radiotv10
28/10/2024
0

Umunyekongo usanzwe ari impunzi mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse...

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

by radiotv10
28/10/2024
0

Abatuye ahanyujije imashini zifashigwa mu bikorwa byo kubaka ishuri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko inzu...

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

by radiotv10
27/10/2024
0

Imodoka itwara abarwayi y’Ikigonderabuzima cya Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ijyanye abarwayi ku Bitaro bya...

Hagaragajwe ukuri ku byavugwaga ko Iburasirazuba haza abacengezi hanavugwa ababyihishe inyuma

Abatumye havuka ibihuha ko hari abacengezi Iburasirazuba hatangajwe aho dosiye yabo igeze

by radiotv10
26/10/2024
0

Dosiye iregwamo agatsiko k’abakurikiranyweho kwinjiza magendu banakubitaga ababatangaho amakuru, byanatumye hakwirakwira ibihuha ko Iburasirazuba hari abacengezi, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha....

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi burimo ubwo guhosha imyigaragambyo (AMAFOTO)

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi burimo ubwo guhosha imyigaragambyo (AMAFOTO)

by radiotv10
25/10/2024
0

Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda, i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’Abapolisi 2 256, bahawe ubumenyi n’imyitozo...

IZIHERUKA

Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
MU RWANDA

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

by radiotv10
28/10/2024
0

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

28/10/2024
Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

28/10/2024
Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

28/10/2024
Tshisekedi byamukomeranye nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga rya Congo rihinduka

Tshisekedi byamukomeranye nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga rya Congo rihinduka

28/10/2024
Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

28/10/2024
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.