Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibyavuye mu gushakisha inkomoko ya Virusi ya Marburg yujuje ukwezi igaragaye mu Rwanda, bigaragaza ko yavuye mu nyamaswa z’agacurama.

Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye indwara ya Marburg yibasiye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Kugeza tariki 27 Ukwakira 2024, ukwezi kuruzuye iyi ndwara itangajwe mu Rwanda, aho kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15 muri 65 basanganywe ubwandu bwayo, ndetse ubu abakiri kuvurwa bakaba ari batatu (3), mu gihe abakize ari 47.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko muri iki gihe cyose, inzego z’ubuzima zakomeje gushakisha inkomoko y’iyi virusi.

Ati “Akazi ko gushakisha ahaturutse iki cyorezo karakomeje, ndetse twaje no kumenya ko iyi Virusi yavuye mu nyamaswa byumwihariko hari uducurama dukunda kurya imbuto tuzwi nka ‘Fruit Bat’ akaba ari ho iyi virus yaturutse ijya ku murwayi wa mbere.”

Dr. Sabin avuga ko aya makuru yafashije inzego z’ubuzima ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hamenyekana inkomoko y’ibyorezo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego zibashe kubirwanya.

Ati “Ni amakuru meza rero kumenya aho ikibazo kiba cyaturutse, ariko nanone dukomeza gufasha abagaragaweho uburwayi n’undi wese waba ataramenyekana tukabasha kumugeraho.”

Avuga ko nubwo iyi virusi yaturutse mu ducurama, kuyirwanya bitakorwa abantu bagiye kurwanya izi nyamaswa, ahubwo ko ari byo byateza ibyago.

Ati “kuko utu ducarama ubundi tuba ahantu mu buvumo ntabwo dukunda kuba ahantu hari abantu, dukunda kwihisha, igihe rero abantu ahubwo badusanze aho turi, ni ho hashobora kuvamo uburwayi kuko hari igihe tuba dusohora amatembabuzi, umwanda utandukanye ushobora kubamo izo virusi haba Marburg n’izindi, ari na cyo cyabaye muri iki cyorezo turi kubabwira.”

Avuga kandi ko utu ducurama uretse kuba dushobora guteza ibyago byo kuzanira abantu izi virusi, dusanzwe tunagira umumaro nko mu buhinzi byumwihariko mu kubangurira ibihingwa, aho tugira uruhare rwa 40% mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Ati “Umuti ni ukwirinda kwegerana na two cyangwa se ibyo duta cyangwa biva muri two, abantu babikoraho cyangwa babyegera.”

Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ingamba zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo ziri gutanga umusaruro ushimishije, kuko n’abarwayi batatu basigaye, hari icyizere ko bazakira vuba, ndetse hakanakomeza ibikorwa byo gushaka abahuye n’abarwaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Next Post

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Related Posts

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.