Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje itariki izaberaho ibirori ngarukamwaka byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi bisanzwe bihuriramo abakomeye ku Isi barimo ibyamamare mu ngeri zinyuranye.
Ni tariki 01 Nzeri 2023, aho ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi bizaba bibaye ku nshuro ya 19, bizabera n’ubundi mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi y’Ibirunga bituyemo izi nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi.
Kuri iyi nshuro hazitwa abana b’Ingagi 23 bavutse mu gihe cy’amezi 12 ashize, bakazaba biyongereye ku bandi 374 bamaze kwitwa amazina kuva ibi birori byatangira gukorwa muri 2005.
RDB itangaza ko abazita abana b’Ingagi kuri iyi nshuro, bazagenda batangazwa uko iminsi izagenda isatira umunzi nyirizina uzaberaho iki gikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa RDC, Clare Akamanzi, agaruka kuri ibi birori, yagize ati “Twishimiye kuzasubira i Kinigi uyu mwaka mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 19. Uyu mwaka turishimira umusaruro ushimishije wavuye mu bukerarugendo ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga.”
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, Ubukerarugendo bumaze kwinjiza Miliyoni 247 $ [arenga Miliyari 247 Frw], aho habayeho izamuka rya 56% ugereranyije n’ayo mezi y’umwaka ushize wa 2022.
Clare Akamanzi yavuze kandi ko nk’uko byakunze gukorwa, abaturiye Ibirunga bagomba gukomeza kugerwaho n’umusaruro uva muri ubu bukerarugendo, dore ko 10% by’umusaruro ubuvamo uba ugomba gukoreshwa mu kuzamura imibereho yabo.
Kuva muri 2005, miliyari 10 Frw amaze gushyiwa mu mishinga irenga 1000 yo kuzamura imibereho y’abaturiye za Pariki zinyuranye zirimo iyi y’Ibirunga, iy’Akagera, Nyungwe ndetse na Gishwati-Mukura.
Mu kwizihiza ibi birori by’uyu mwaka, hateganyijwe ibikorwa binyuranye birimo icy’ingenzi cyo Kwita Izina kizabera mu Kinigi tariki 01 Nzeri, ndetse n’inama yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izaba hagati ya tariki 29-31 Kanama 2023.
Harimo kandi irushanwa ryiswe Rhino Velo Race rizabera muri Pariki y’Igihugu Akagera, hakabaho ingendo zinyuranye zizaba mu bice by’Igihugu binyuranye zo gusura ibyiza nyaburanga, ubundi hakazaba n’Igitaramo.
RADIOTV10