Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya arambuye ku rupfu rw’umunyeshuri washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in MU RWANDA
4
Hamenyekanye amakuru mashya arambuye ku rupfu rw’umunyeshuri washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze, bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umunyeshuri waryigagamo byavugwaga ko yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, butangaza andi makuru mashya kuri uru rupfu rw’uyu munyeshuri washenguye benshi.

Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye ry’Ubumenyi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), Padiri Florent Nikwigize, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko bigoye kuvuga icyahitanye uyu mwana w’umunyeshuri. Ati “Inzego z’umutekano n’abaganga ni bo bashobora kutubwira icyo yazize.”

Padiri Florent Nikwigize yakomeje avuga ko ku wa Kane tariki 11 Gicurasi, nyakwigendera yari yagiye kwivuriza ku ivuriro ryigenga riri mu Mujyi wa Musanze, akagenda avuga ko ababara ijisho n’umutwe.

Ati “Ndetse yagezeyo ntabwo yatinze kuko mu ma saa tanu yari yagarutse, yerekana imiti avanyeyo bamusaba kuyinywa. Noneho ku wa Gatanu Animatrice avuga ko bavuganye amubwira ko yumva afite imbaraga nke, amubwira ko agiye kuruhuka nimugoroba akajya muri etude.”

Uyu muyobozi w’iri shuri, Padiri Florent Nikwigize avuga ko na we ubwe ku wa Gatanu nimugoroba yagiye kureba uyu munyeshuri, akamubwira ko ijisho ryakize ariko ko umutwe wo ukiri kumurya.

Ati “Njyewe kugeza ubwo ibyo namenye ni ibyo, ubundi nahamagawe no ku Bitaro, kuko bamujyanye ku Bitaro njye nabyutse nagiye gusoma misa, ku Bitaro bampamagara bambwira ko umwana yitabye Imana, ariko ku Bitaro bakemeza ko yageze ku Bitaro yapfuye.”

Uyu musasiridote uyobora iri shuri, yakomeje avuga ko hari andi makuru bamenye ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, uyu mwana “yaba yaragiye asohotse agiye ku bwiherero akitura hasi, mu ma saa tanu n’igice. Noneho mukuru we bari baryamanye w’umunyeshuri bagatabaza animatrice ushinzwe abarwayi, ngo akaza akamureba akabona ko ameze neza, akamubwira gusubira kuryama muri Infirmerie.”

Ngo bwaracyeye, Animatrice ushinzwe abarwayi muri iri shuri, ahamagara umubyeyi w’uyu mwana, amubaza niba yari asanzwe agira icyo kibazo cyo kwitura hasi, undi akamubwira ko agiye kuza kumufata ngo ajye kumuvuriza mu bavuzi ba gakondo, ariko hakaza kuza nyina wabo ukora muri INES.

Ngo ni bwo uwo mwene wabo wa nyakwigendera, yaje bakamujyana ku Bitaro ari na bwo yitabaga Imana.

Uyu mupadiri avuga ko bakimara kumumenyesha ko uyu mwana yitabye Imana, na we yahise yihutira kugera ku bitaro “nanjye ntungurwa no kubona nyine umuntu mwavuganaga nimugoroba kumubona byarangiye, ntiwabona imvugo yo kubivugamo.”

Yavuze ko inzego ari bwo zahise zitangira kuza gukora iperereza. Ati “Andi makuru ni uko yagombaga gushyingurwa uyu munsi, RIB ivuga ko byaba byiza babanje kujya kumupima. Ni amakuru ababaje kandi utasobanura.”

Uyu Mupadiri ahakana amakuru yari yatanzwe ko nyakwigendera yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuriza hanze y’ishuri, ndetse no kuba urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Ukuri ni uko ku wa Kane yagiye kwa muganga, ariko ntabwo yigeze aremba ngo uvuge ngo yararwaye araremba.”

Akomeza ahakana ibivugwa ko nyakwigendera yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, ati “Yakwaka uruhushya rwo kujya kwivuza ari kujya kwiga koko? Uretse ko nta n’ubwo wamwima uruhushya, kuko umuntu urwaye uretse kumuha uruhushya rwo kujya kwivuza, anarembye ufite inshingano zo kujya kumuvuza.”

Padiri Nikwigize agaruka ku byo kuba urupfu rwa nyakwigendera rwaramenyekanye nyuma y’amasaha atatu, yavuze ko atabyemeza.

Ati “Biragoye ko mvuga ko amasaha atatu yashize bitaramenyekana, kuko mpamya ko n’abo bo mu muryango we bamutwara, ntabwo bari bazi ko batwaye umurambo, bari bazi ko bagiye kuvuza umuntu. Niba baramushyize mu modoka bamujyana ku bitaro yapfuye, ntekereza ko abaganga ni bo bazabyerekana, ariko baramwambitse bamuzana mu modoka bagiye kumuvuza. Icyakora nanjye nigereye ku bitaro, nkavugana n’abaganga, bambwiye ko yahageze yitabye Imana.”

Akomeza avuga ko yaba umuryango wa nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri, bari mu gahinda. Ati “Si bo gusa nanjye ku giti cyanjye nkiva hano nkamubona, nabaye nk’aho nanjye mbuza icyo gutekereza. Guhungabana, nta muntu utahungabanye, n’abanyeshuri muri rusange, natwe twese muri rusange.”

Yavuze ko nyuma yuko uriya mwana yitabye Imana, uyu Mupadiri ndetse na bamwe mu bayobozi b’iri shuri, bagiye mu rugo rwa nyakwigendera, bagakora isengesho ryo kumusabira.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Théogène Murindangabo says:
    2 years ago

    najye ndumva nkurikije uko amashuri asanzwe abikora batarimye umwana uruhushya kuko iyo baba bararumwimye ntiyaba yaragiye kwi vuza I musanze ikindi nko kuvugako Yaba yarajyanwe Kwa muganga yamaze kwitaba Imana abantu bamujyanye harimo nabo mumuryangowe ntabwo baba bayobewe kumenya umuntu ugihumuka nuwashizemo umwuka

    Twihanganishije Umuryango kdi igihugu natwe twahombye umumaro yarazagirira igihugu Imana imutuze ahera hayo

    Reply
  2. Agnes Mbonyiryivuze says:
    2 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo bakore ibishoboka byose bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply
  3. Agnes Mbonyiryivuze says:
    2 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo batakora ibishoboka byose ngo bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply
  4. Agnes Mbonyiryivuze says:
    2 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo bakore ibishoboka byose bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Ibitangaje i Rusizi: Urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi!

Next Post

Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.