Sunday, April 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya arambuye ku rupfu rw’umunyeshuri washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in MU RWANDA
4
Hamenyekanye amakuru mashya arambuye ku rupfu rw’umunyeshuri washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze, bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umunyeshuri waryigagamo byavugwaga ko yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, butangaza andi makuru mashya kuri uru rupfu rw’uyu munyeshuri washenguye benshi.

Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye ry’Ubumenyi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), Padiri Florent Nikwigize, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko bigoye kuvuga icyahitanye uyu mwana w’umunyeshuri. Ati “Inzego z’umutekano n’abaganga ni bo bashobora kutubwira icyo yazize.”

Padiri Florent Nikwigize yakomeje avuga ko ku wa Kane tariki 11 Gicurasi, nyakwigendera yari yagiye kwivuriza ku ivuriro ryigenga riri mu Mujyi wa Musanze, akagenda avuga ko ababara ijisho n’umutwe.

Ati “Ndetse yagezeyo ntabwo yatinze kuko mu ma saa tanu yari yagarutse, yerekana imiti avanyeyo bamusaba kuyinywa. Noneho ku wa Gatanu Animatrice avuga ko bavuganye amubwira ko yumva afite imbaraga nke, amubwira ko agiye kuruhuka nimugoroba akajya muri etude.”

Uyu muyobozi w’iri shuri, Padiri Florent Nikwigize avuga ko na we ubwe ku wa Gatanu nimugoroba yagiye kureba uyu munyeshuri, akamubwira ko ijisho ryakize ariko ko umutwe wo ukiri kumurya.

Ati “Njyewe kugeza ubwo ibyo namenye ni ibyo, ubundi nahamagawe no ku Bitaro, kuko bamujyanye ku Bitaro njye nabyutse nagiye gusoma misa, ku Bitaro bampamagara bambwira ko umwana yitabye Imana, ariko ku Bitaro bakemeza ko yageze ku Bitaro yapfuye.”

Uyu musasiridote uyobora iri shuri, yakomeje avuga ko hari andi makuru bamenye ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, uyu mwana “yaba yaragiye asohotse agiye ku bwiherero akitura hasi, mu ma saa tanu n’igice. Noneho mukuru we bari baryamanye w’umunyeshuri bagatabaza animatrice ushinzwe abarwayi, ngo akaza akamureba akabona ko ameze neza, akamubwira gusubira kuryama muri Infirmerie.”

Ngo bwaracyeye, Animatrice ushinzwe abarwayi muri iri shuri, ahamagara umubyeyi w’uyu mwana, amubaza niba yari asanzwe agira icyo kibazo cyo kwitura hasi, undi akamubwira ko agiye kuza kumufata ngo ajye kumuvuriza mu bavuzi ba gakondo, ariko hakaza kuza nyina wabo ukora muri INES.

Ngo ni bwo uwo mwene wabo wa nyakwigendera, yaje bakamujyana ku Bitaro ari na bwo yitabaga Imana.

Uyu mupadiri avuga ko bakimara kumumenyesha ko uyu mwana yitabye Imana, na we yahise yihutira kugera ku bitaro “nanjye ntungurwa no kubona nyine umuntu mwavuganaga nimugoroba kumubona byarangiye, ntiwabona imvugo yo kubivugamo.”

Yavuze ko inzego ari bwo zahise zitangira kuza gukora iperereza. Ati “Andi makuru ni uko yagombaga gushyingurwa uyu munsi, RIB ivuga ko byaba byiza babanje kujya kumupima. Ni amakuru ababaje kandi utasobanura.”

Uyu Mupadiri ahakana amakuru yari yatanzwe ko nyakwigendera yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuriza hanze y’ishuri, ndetse no kuba urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Ukuri ni uko ku wa Kane yagiye kwa muganga, ariko ntabwo yigeze aremba ngo uvuge ngo yararwaye araremba.”

Akomeza ahakana ibivugwa ko nyakwigendera yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, ati “Yakwaka uruhushya rwo kujya kwivuza ari kujya kwiga koko? Uretse ko nta n’ubwo wamwima uruhushya, kuko umuntu urwaye uretse kumuha uruhushya rwo kujya kwivuza, anarembye ufite inshingano zo kujya kumuvuza.”

Padiri Nikwigize agaruka ku byo kuba urupfu rwa nyakwigendera rwaramenyekanye nyuma y’amasaha atatu, yavuze ko atabyemeza.

Ati “Biragoye ko mvuga ko amasaha atatu yashize bitaramenyekana, kuko mpamya ko n’abo bo mu muryango we bamutwara, ntabwo bari bazi ko batwaye umurambo, bari bazi ko bagiye kuvuza umuntu. Niba baramushyize mu modoka bamujyana ku bitaro yapfuye, ntekereza ko abaganga ni bo bazabyerekana, ariko baramwambitse bamuzana mu modoka bagiye kumuvuza. Icyakora nanjye nigereye ku bitaro, nkavugana n’abaganga, bambwiye ko yahageze yitabye Imana.”

Akomeza avuga ko yaba umuryango wa nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri, bari mu gahinda. Ati “Si bo gusa nanjye ku giti cyanjye nkiva hano nkamubona, nabaye nk’aho nanjye mbuza icyo gutekereza. Guhungabana, nta muntu utahungabanye, n’abanyeshuri muri rusange, natwe twese muri rusange.”

Yavuze ko nyuma yuko uriya mwana yitabye Imana, uyu Mupadiri ndetse na bamwe mu bayobozi b’iri shuri, bagiye mu rugo rwa nyakwigendera, bagakora isengesho ryo kumusabira.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Théogène Murindangabo says:
    3 years ago

    najye ndumva nkurikije uko amashuri asanzwe abikora batarimye umwana uruhushya kuko iyo baba bararumwimye ntiyaba yaragiye kwi vuza I musanze ikindi nko kuvugako Yaba yarajyanwe Kwa muganga yamaze kwitaba Imana abantu bamujyanye harimo nabo mumuryangowe ntabwo baba bayobewe kumenya umuntu ugihumuka nuwashizemo umwuka

    Twihanganishije Umuryango kdi igihugu natwe twahombye umumaro yarazagirira igihugu Imana imutuze ahera hayo

    Reply
  2. Agnes Mbonyiryivuze says:
    3 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo bakore ibishoboka byose bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply
  3. Agnes Mbonyiryivuze says:
    3 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo batakora ibishoboka byose ngo bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply
  4. Agnes Mbonyiryivuze says:
    3 years ago

    Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana wacu watashye kdi aruhukire mu mahoro. Twihanganishije umuryango we kdi natwe dutewe agahinda no kubura umwana wacu. Murugo rwa Ecole des Science de Musanze narahareyeye ariko nta narimwe umwana wanjye yigeze arwara ngo batatumemesha ku gihe cg ngo bakore ibishoboka byose bamufashe muburyo bunoze. Ibyago byatugwiririye byo kubura umwana wacu biratubabaje cyane ariko ntabwo dushobora gutera ibuye ubuyobozi bw’ikigo cg ababyeyi ba Nyakwigendera kuko tuzi neza ko ntako ubuyobozi bw’ikigo butajya bugira ngo buhatubere nk’ababyeyi. Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Agnes Mbonyiryivuze Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

Ibitangaje i Rusizi: Urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi!

Next Post

Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

Related Posts

U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

by radiotv10
25/04/2026
0

Guverinoma y’u Bubiligi yamaganiye kure amakuru yavugaga ko iki Gihugu kiri guha intwaro u Burundi ngo buzifashisha mu mugambi wo...

Skills You Need to Start and Grow a Business

Skills You Need to Start and Grow a Business

by radiotv10
25/04/2026
0

Starting a business or launching any initiative sounds exciting and it is, but it also demands more than just a...

Imwe muri Kompanyi z’imikino y’amahirwe zikorera mu Rwanda yahagaritse bimwe mu bikorwa byayo

Imwe muri Kompanyi z’imikino y’amahirwe zikorera mu Rwanda yahagaritse bimwe mu bikorwa byayo

by radiotv10
24/04/2026
0

Kompanyi ya Choplife Gaming Limited (CLG), ikora nka betPawa ku isoko ryo Rwanda ikaba imwe mu zitanga serivisi z’imikino y’amahirwe,...

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

by radiotv10
24/04/2026
0

Bisi 50 zikoresha amashanyarazi zigiye kongerwa muri gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, aho...

BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America

Amakuru Mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira muri America zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
24/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yakiriye ibiganiro byahuje abagize Komisiyo Ihuriweho hagati y’u Rwanda na DRC...

IZIHERUKA

APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira
FOOTBALL

APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira

by radiotv10
26/04/2026
0

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

26/04/2026
U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

25/04/2026
Ubutumwa Gen.Makenga yageneye abayobozi bakabakaba 400 bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Ubutumwa Gen.Makenga yageneye abayobozi bakabakaba 400 bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23

25/04/2026
Skills You Need to Start and Grow a Business

Skills You Need to Start and Grow a Business

25/04/2026
Imwe muri Kompanyi z’imikino y’amahirwe zikorera mu Rwanda yahagaritse bimwe mu bikorwa byayo

Imwe muri Kompanyi z’imikino y’amahirwe zikorera mu Rwanda yahagaritse bimwe mu bikorwa byayo

24/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

APR FC na Rayon Sports zabonye intsinzi i Huye mbere yo kwihurira

BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

U Bubiligi bwamaganiye kure amakuru avuga ko bwahaye u Burundi intwaro buzifashisha butera u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.