Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku bakomerekeye muri ya mpanuka yo ku Kamonyi

radiotv10by radiotv10
11/04/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’ikamyo yari ipakiye umucanga yagonze izindi modoka, ubwo yari igeze mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, yakomerekeyemo abantu 32 ndetse inatangaza uko bamerewe ubu.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yari ipakiye umucanga bivugwa ko yacitse feri iri mu muhanda Huye-Kigali ubwo yari igeze ahitwa mu Nkoto igakubita izindi modoka zigera mu icyenda.

Iyi modoka y’ikamyo izwi nka Howo y’ibiro bya RAD965X yavaga mu Karere ka Muhanda yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 32 bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Gacurabwenge n’icya Kamonyi  mu gihe abari bakomeretse cyane bo bahise bajyangwa mu bitaro bya Rukoma ndetse n’ibya Nyarugenge.

  • Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga imodoka zari zitwaye abagenzi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye The New Times ko “abakomeretse bose bamaze gusezererwa.” Yemeza ko nta n’umuntu n’umwe yahitanye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr. Deborah Abimana na we yemeje aya makuru ko abakomereye muri iyi mpanuka bari bajyanywe muri ibi Bitaro bose basezerewe.

Yagize ati “Abari bakomeretse cyane bahawe ubuvuzi kandi nta kibazo kidasanzwe bafite kugeza ubu.”

Muri uyu muhanda wa Kigali-Huye mu gace ka Komonyi hakunze kubera impanuka n’izi ziterwa n’amakamyo aho muri Gashyantare 2020 ahitwa mu Nkoto hari habereye impanuka y’ikamyo yacitse feri igakubita bus ikagwamo abantu barindwi igakomerekeramo abagera mu 10.

Muri Mutarama uyu mwaka, indi mpanuka y’imododoka yagonganye na moto mu muhanda wa Kigali-Bishenyi igahitana umuntu umwe.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2021, nubundi muri uyu muhanda Huye-Kigali, ikamyo yari igeze i Musambira yahitanye umwarimu ndetse inakomeretsa abandi bari kumwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Next Post

Icyavuye mu iperereza ku gisasu cyaturikiye mu rugo rw’umuturage muri Kicukiro

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyavuye mu iperereza ku gisasu cyaturikiye mu rugo rw’umuturage muri Kicukiro

Icyavuye mu iperereza ku gisasu cyaturikiye mu rugo rw’umuturage muri Kicukiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.