Ikirungga cya Nyamuragira giherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimaze iminsi ibiri gitangiye kuruka nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura iby’Ibirunga muri Goma, OVG.
Ni amakuru yemejwe n’Ikigo cy’i Goma gishinzwe Kugenzara iby’Ibirunga OVG (Goma Volcano Observatory) kuri uyu wa Mbere, cyemeje ko iki Kirunga kiri kuruka kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Umuyobozi Ushinzwe iby’Ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi yavuze ko ibikoma biri kuva muri iki kirunga, biva mu nda y’Isi byerecyeza mu majyaruguru, mu burengerazuba ndetse no mu majyepfo yacyo.
Amashusho yafashwe na satellite aheruka, agaragaza ko ibyerecyezo bitatu by’ibikoma biva mu kirunga bikomeje kwisuka birimo ibimaze kugera mu bilometero birindwi.
Balagizi aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo, yagize ati “Ibikoma bituruka mu nda y’ikirunga biri kugaragara ku gasongero ka Nyamuragira, iyo urebeye mu Mujyi wa Goma.”
Nyamuragira ni kimwe mu Birunga byo muri Afurika bikiruka, giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga rwagati, kikaba cyari kimaze umwaka n’igice n’ubundi kirutse, dore ko cyaherukaga kuruka tariki 14 Werurwe umwaka ushize wa 2023.
Goma iherereyemo iki Kirunga, isanzwe inabamo ikindi kirunga cya Nyiragongo, cyo giheruka kuruka muri Gicurasi 2021 aho cyanahitanye abantu 21.
RADIOTV10