Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Luannda yahuje Guverinoma y’iki Gihugu n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano, hanatangazwa itariki bigomba gutangira kubahirizwa.

Ni inama yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenze we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama kandi yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza muri ibi biganiro.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, bwagiye hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, buvuga ko iyi iyi “nama ya kabiri ku rwego rw’Abaminisitiri yigaga ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guhumuza.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko “Inama yemeje guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC kuva tariki 04 Kanama, bigakorwa ku bugenzuzi bw’urwego rwihariye.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko “rugikomeje kugira ubushake bwo kuba habaho amahoro arambye mu karere, habayeho gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na we wagize icyo avuga kuri ibi biganiro, yavuze ko byamaze amasaha 12, aboneraho gushimira Perezida wa Angola wabiyoboye ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb Tete Antonio.

Uretse gushimira aba bayobozi bo muri Angola, Minisitiri Nduhungirehe yanashimiye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Therese Kayikwamba Wagner ku bwo kungurana ibitekerezo byiza kandi by’ukuri, mu buryo bwubaka ndetse bunagamije kugera ku ntego.”

Mbere y’uko ibi biganiro biba, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje guhagarara ku myanzuro yari yarafatiwe i Luanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari ayoboye intumwa z’u Rwanda
Yashimiye Perezida wa Angola wayoboye ibi biganiro
Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola
Ndetse na mugenzi we wa DRC
Inama yahumuje nyuma y’amasaha 12

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + twelve =

Previous Post

Perezida Kagame yongeye kugenera ubutumwa ibinyamakuru byijandika mu gushaka guhindanya u Rwanda

Next Post

Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.