Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Luannda yahuje Guverinoma y’iki Gihugu n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano, hanatangazwa itariki bigomba gutangira kubahirizwa.

Ni inama yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenze we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama kandi yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza muri ibi biganiro.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, bwagiye hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, buvuga ko iyi iyi “nama ya kabiri ku rwego rw’Abaminisitiri yigaga ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guhumuza.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko “Inama yemeje guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC kuva tariki 04 Kanama, bigakorwa ku bugenzuzi bw’urwego rwihariye.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko “rugikomeje kugira ubushake bwo kuba habaho amahoro arambye mu karere, habayeho gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na we wagize icyo avuga kuri ibi biganiro, yavuze ko byamaze amasaha 12, aboneraho gushimira Perezida wa Angola wabiyoboye ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb Tete Antonio.

Uretse gushimira aba bayobozi bo muri Angola, Minisitiri Nduhungirehe yanashimiye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Therese Kayikwamba Wagner ku bwo kungurana ibitekerezo byiza kandi by’ukuri, mu buryo bwubaka ndetse bunagamije kugera ku ntego.”

Mbere y’uko ibi biganiro biba, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu ikomeje guhagarara ku myanzuro yari yarafatiwe i Luanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari ayoboye intumwa z’u Rwanda
Yashimiye Perezida wa Angola wayoboye ibi biganiro
Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola
Ndetse na mugenzi we wa DRC
Inama yahumuje nyuma y’amasaha 12

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 18 =

Previous Post

Perezida Kagame yongeye kugenera ubutumwa ibinyamakuru byijandika mu gushaka guhindanya u Rwanda

Next Post

Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Bazaniwe icyabunganira mu kwiteza imbere none imyaka ibaye irindwi bari mu gihirahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.