Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America akaba ashaka kongera gusubirana uyu mwanya, biravugwa ko naramuka atowe azakora amavugurura y’inzego z’ubutasi bwa America zirimo FBI na CIA.
Donald Trump ukomeje guhatana mu matora y’ibanze y’uzahagararira ishyaka rye ry’Abarepubulikani mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, akomeje gutsinda abo bahanganye.
Amavugura akekwaho kuba azakorwa n’uyu munyapolitiki mu nzego nkuru z’ubutasi bwa America, ashingiye ku birego yakunze gushinjwa byo gukorana n’u Burusiya.
Ikinyamakuru Politico cyaganiriye n’abakozi 18 bo mu butasi, barimo n’abashyizweho na Trump akiri Perezida nyuma bakaza kuvamo abamunenga, mu nkuru yatangajwe muri iki cyumweru, ivuga ko uyu munyapolitiki ashobora kuzakora ayo mavugurura “agamije kugabanya ubuhanganye bw’ubutasi bwa America.”
Umwe mu bahoze ari abayobozi bakomeye mu nzego z’ubutasi, yagize ati “Trump afite umugambi wo gukurikiranira hafi umuryango w’ubutasi. Yatangiye inzira mbere, ubu kandi arashaka kongera kubikora. Imwe muri izo nzira ni ukwikiza no gukura mu nzira abakozi bamwe ndetse no kubahana.”
Uyu wahoze mu buyobozi bw’ubutasi yakomeje agira ati “Perezida mushya ashobora kuzasimbuza abantu banenga imirongo ye migari badafite uburambe mu kazi.”
Babiri muri abo bakozi mu bavugwaho kuzakorerwaho izo mpinduka, ni Richard Grenell wigeze gukora by’agateganyo umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutasi bw’imbere mu Gihugu ‘National Intelligence’ (DNI), ndetse na Kash Patel, wari umwe mu b’ingenzi mu nyandiko z’ibanga.
RADIOTV10