Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV agiye kugirira uruzinduko mu Bihugu bine byo muri Afurika, ari na rwo rubaye uruzinduko azaba agiriye kuri uyu Mugabane.
Uru ruzinduko ruteganyijwe kuva ku wa 13 kugeza ku wa 23 Mata, ruzaba ari rwo rwa mbere agiriye hanze y’igihugu cye kuva uyu mwaka watangira, ndetse ni na rwo rwa mbere azaba agiriye ku mugabane wa Afurika, ubarizwaho abayoboke benshi ba Kiliziya Gatolika.
Muri Afurika, Papa Leo azasura ibihugu birimo Algeria, Angola, Guinée équatoriale na Cameroun. Biteganyijwe ko mu butumwa azahatangira harimo ubwo gushishikariza abayobozi b’isi gushyigikira iterambere ry’umugabane wa Afurika, ndetse anashishikarize ubufatanye n’ubwumvikane hagati ya Kiliziya Gatolika n’Abayisilamu muri ibyo bihugu.
Abayobozi ba Vatican ndetse n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu bihugu azasura bavuga ko uru ruzinduko rwa Papa ruteganyijwe muri Afurika ari ikimenyetso cy’uko Kiliziya iha agaciro umugabane wa Afurika, utuweho na 20% by’abayoboke bayo, nk’uko imibare ya Vatican ibigaragaza.
Papa Leo yatowe muri Gicurasi 2025 kugira ngo asimbure Papa Francis, wayoboraga Kiliziya Gatolika igizwe n’abayoboke miliyari 1.4.
Kuva yatorwa, amaze gukora urugendo rumwe gusa hanze y’igihugu, aho yasuye Turukiya na Liban mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza, mu ruzinduko rwari rwarateguwe mbere na Papa Francis.
Uruzinduko ruheruka rwa Papa muri Afurika rwabaye mu 2023, ubwo Papa Francis yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Gusa si we wenyine wasuye umugabane wa Afurika, kuko Papa Benedigito wa XVI na we yasuye Angola na Cameroun mu 2009. Ndetse Papa Yohani Pawulo wa II na we yasuye Guinée équatoriale mu 1982.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10








