• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ibizabanza gukorwa ngo Kayishema yoherezwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Fulgence Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, akaba agomba koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, hatangajwe ibigomba kubanziriza iyoherezwa rye.

Imwe mu nkuru zo mu butabera zizaranga uyu mwaka wa 2023, ni iy’ifatwa rya Kayishema Fulgence wari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga bikomeye kubera uruhare runini bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umwe mu Banyarwanda bari barashyiriweho intego ya miliyoni 5 USD, ku bazatanga amakuru yatuma afatwa, aho yari muri bane bari basigaye batarafatwa.

Mu cyumweru gishize, uyu Munyarwanda yafatiwe muri Afurika y’Epfo, mu gace ka  Paarl, aho yabanje guhakana ko ari we ubwo yari akimara gufatwa, ariko nyuma akaza kwemera ko ari we.

Nyuma y’umunsi umwe afashwe, ku ya 26 Gicurasi, Kayishema Fulgence ufungiye ahitwa Pollsmoor, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ubutabera bwo muri Afurika y’Epfo bukurikiranye kuri Kayishema ibyaha bitanu, birimo bibiri byo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yasabaga ibyangombwa byo gushaka ubuhungiro.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje igihe uyu Munyarwanda azaba amaze kuburanishwa n’inkiko zo muri Afurika y’Epfo, azoherezwa i Arusha, ashyikirizwe Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ryashyizwe (IRMCT), ari na ho biteganyijwe ko azava yoherezwa mu Rwanda.

Nkusi wirinze kuvuga byinshi ku byaha biregwa Kayishema muri Afurika y’Epfo, yavuze ko iyoherezwa rye rigomba kuzakorwa kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho bya Jenoside, kandi ko inzira zo kumwohereza zizatangira vuba.

Kayishema uzasubira imbere y’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo ku ya 02 Kamena 2023, bimwe mu byaha akurikiranyweho n’ubutabera bw’iki Gihugu, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, aho ku nshuro ya mbere yabikoze muri Mutarama 2000 ubwo yasabaga ubuhungiro akoresheje izina ritari irye asaba kuva mu Burundi.

Naho uburiganya yakoze ku nshuro ya kabiri, bwabaye muri 2004 ubwo yasabaga icyangombwa cyo kwitwa impunzi nabwo akongera gukoresha izina ritari irye.

Kayishema washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi muri 2001, aregwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini kavumu, by’umwihariko mu iyicwa ry’abatutsi 2 000 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 1 =

Previous Post

Menya agace kaza imbere mu Rwanda mu kugira abafite ibibazo byo mu mutwe

Next Post

Umutungo wa Sosiyete ifite Banki ikomeye mu Rwanda ugeze ku kayabo ka Miliyari zihanitse

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umutungo wa Sosiyete ifite Banki ikomeye mu Rwanda ugeze ku kayabo ka Miliyari zihanitse

Umutungo wa Sosiyete ifite Banki ikomeye mu Rwanda ugeze ku kayabo ka Miliyari zihanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.