Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
27/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ibiganiro byahuje Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, aba bombi bashyize hanze itangazo, basaba Abanyekongo gutsimbarara ntibemere ko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyabo rihindurwa nk’uko bikomeje gushimangirwa na Tshisekedi.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’aba bombi, Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi, unayobora ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) ndetse na Moïse Katumbi Chapwe wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga akaba anayobora ishyaka Ensemble pour la République, wanahatanye na Tshisekedi mu matora aheruka.

Muri iri tangazo bashyiriye hanze aho bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, bahamagariye Abanyekongo kutemera umugambi wa Tshisekedi aherutse gutangaza wo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko bashaka kwibutsa ko Itegeko Nshinga atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ko ari uw’Igihugu cyose n’abagituye.

Rigakomeza rigira riti “Joseph Kabila na Moïse Katumbi barahamagarira Abanyekongo bose, kurwana bivuye inyuma umugambi w’ubutegetsi wo guhindura Itegeko Nshinga.”

Aba banyapolitiki bakomeje bavuga ko ubutegetsi buriho muri Congo butari bukwiye kwinjira muri ibi byo guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ko bwari bukwiye gushakira umuti ibibazo biri mu Gihugu birimo iby’umutekano, ndetse n’ibibazo by’inzego zikora nabi mu Gihugu, kimwe n’ivangura riri mu Banyekongo.

Bavuga ko guhindura Itegeko Nshinga ari umugambi unyuranyije n’ihame rya Demokarasi, bakanashinja ubutegetsi buriho kurangwa n’intege nke by’umwihariko bakabishinja Perezidansi iyobowe na Tshisekedi.

Basabye kandi imitwe ya Politiki yose guhuriza hamwe imbaraga, bakarwanya ubutegetsi bw’igitugu buriho, byose biganisha ku neza y’Abanyekongo, aho bagaragaje ibibazo bigomba kurandurwa birimo ubukene bukabije bwigarije abaturage, imitegekere mibi, ubujura bw’umutungo kamere, ndetse n’ibikorwa remezo bikomeje kwangirika.

Joseph Kabila na Moïse Katumbi baravuga ko hakenewe amahoro n’ubumwe muri Congo, ndetse hakabaho kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.

Bagaragaje kandi ko hakwiye gushakwa umuti w’ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko hakwiye kubahirizwa imyanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere, yaba iy’i Nairobi ndetse n’iy’i Luanda, igamije kugarura amahoro muri Congo.

Bamaganye kandi kuba ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kimwe n’abacancuro, bavuga ko na byo bikwiye kwamaganwa.

Banasabye ko ubutegetsi burekura abagiye bafatwa bagafungwa bazizwa umwuga wabo, barimo abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abaturage b’inzirakarengane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Next Post

Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.