Abatuye mu Mujyi wa Goma, muri iki cyumweru bagombaga gukora indi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda ariko bwo bari biyemeje gutwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda biri muri uyu Mujyi, gusa iki gikorwa cyaje kuburizwamo.
Iki gikorwa cyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, cyari cyasabiwe uruhusa n’ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili yo mu mujyi wa Goma bwari bwandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo yari igiye gukurikira indi yabaye mu cyumweru gishize, ntitabaye kuko ubuyobozi bw’uyu Mujyi wa Goma bwayiburijemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa.
Yavuze ko ibiganiro biba hagati yabo bombi, biba bigamije gushaka umuti w’ibibazo biba bihari bishobora kugira bo bibangamira.
Kambogo avuga ko no muri iki gihe hari umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi, yakomeje kuganira na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma kandi ko ibiganiro byabo bitanga umusaruro kuko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitegurwa, akabiburizamo.
Yagize ati “Navuga ko nk’umuyobozi ashaka umwuka mwiza n’imibanire mu batuye imijyi yombi.”
Kambogo yagarutse kuri iriya myigaragambyo yari yateguwe yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 yagombaga gukorwa hatwikwa ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, avuga ko kuba itarabaye, byagizwemo uruhare n’uyu muyobozi mugenzi we wa Goma.
Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwamenye iby’iki gikorwa bukabimenyesha uyu muyobozi wa Goma, ati “Nk’ibi ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, bwaburijemo iyi myigaragambyo bukoresheje amayeri kuko umunsi iki gikorwa cyagombaga kubera, bwahise butumiza inama idasanzwe yahuje Polisi n’abayobozi b’urubyiruko bo muri uyu mujyi, bigatuma iki gikorwa kiburizwamo.
Kambogo atangaza ko abona uyu muyobozi mugenzi we wa Goma, agaragaza ubushake bw’umwuka mwiza hagati y’imijyi yombi.
Ati “Hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe.”
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wajemo igitotsi mu minsi micye ishize cyaturutse ku byo Ibihugu byombi bishinjanya.
Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo ngo yitwaje M23, iherutse gutangaza ko yiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu ngo mu gihe rutahagarika ibi bikorwa.
Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko ibyo Ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda byumwihariko ibivugwa na Perezida Felix Tshisekedi, ari urwitwazo rwo kuba yaranananiwe inshingano ze zo gukemura ibibazo biri mu Gihugu cye yagakwiye kuba yararanduye.
RADIOTV10