Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyagenzaga Ruto wagiye kureba Museveni nyuma y’icyumweru aganiriye na Kenyatta ibya Congo

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyagenzaga Ruto wagiye kureba Museveni nyuma y’icyumweru aganiriye na Kenyatta ibya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yakiriye Uhuru Kenyatta bakaganira ku bya DRC, na Perezida wa Kenya William Ruto, yagiye kureba Museveni, bagira ibyo baganira.

Perezida William Ruto, yagiye kureba Yoweri Museveni wamwakiriye mu Biro bye i Entebbe, kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023.

Aba Bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi binahuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiriye ku ngingo zinyuranye nk’uko babitangaje bombi.

William Ruto, yatangaje ko baganiriye ku ngingo zihuriweho n’Ibihugu byombi, zirimo ubucuruzi, umutekano ndetse n’ubuhinzi.

Yagize ati “Kenya na Uganda bisanzwe bifitanye imikoranire kuva cyera, n’Ibihugu by’ibituranyi muri Afurika y’Iburasirazuba, imikoranire myiza, ndetse no kugira ibyo twiyemeza.”

Perezida Museveni na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Ndashimira nyakubawa William Ruto wangendereye muri uyu mugoroba mu biro byanjye. Twaganiriye ku bireba Ibihugu byacu ndetse n’ibibazo byo mu karere.”

Ni mu gihe mu cyumweru gishize, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na we yari yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni tariki 07 Kanama 2023.

Uhuru Kenyatta yahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’umuhuza.

Perezida Yoweri Museveni, yakunze kugaragaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugenda biguruntege mu gushaka umuti w’ibi bibazo kuko ari bwo butubahiriza ibyo bwasabwe, birimo no kuganira n’umutwe wa M23, kandi ari bwo buryo bushobora kuvamo umuti.

Perezida Museveni na Ruto baganiriye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eighteen =

Previous Post

Perezida wahiritswe ku butegetsi ibye byageze ku rundi rwego

Next Post

Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka yavaga mu Rwanda ijya Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.