Nyuma y’icyumweru kimwe, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yakiriye Uhuru Kenyatta bakaganira ku bya DRC, na Perezida wa Kenya William Ruto, yagiye kureba Museveni, bagira ibyo baganira.
Perezida William Ruto, yagiye kureba Yoweri Museveni wamwakiriye mu Biro bye i Entebbe, kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023.
Aba Bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi binahuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiriye ku ngingo zinyuranye nk’uko babitangaje bombi.
William Ruto, yatangaje ko baganiriye ku ngingo zihuriweho n’Ibihugu byombi, zirimo ubucuruzi, umutekano ndetse n’ubuhinzi.
Yagize ati “Kenya na Uganda bisanzwe bifitanye imikoranire kuva cyera, n’Ibihugu by’ibituranyi muri Afurika y’Iburasirazuba, imikoranire myiza, ndetse no kugira ibyo twiyemeza.”
Perezida Museveni na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Ndashimira nyakubawa William Ruto wangendereye muri uyu mugoroba mu biro byanjye. Twaganiriye ku bireba Ibihugu byacu ndetse n’ibibazo byo mu karere.”
Ni mu gihe mu cyumweru gishize, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na we yari yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni tariki 07 Kanama 2023.
Uhuru Kenyatta yahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’umuhuza.
Perezida Yoweri Museveni, yakunze kugaragaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugenda biguruntege mu gushaka umuti w’ibi bibazo kuko ari bwo butubahiriza ibyo bwasabwe, birimo no kuganira n’umutwe wa M23, kandi ari bwo buryo bushobora kuvamo umuti.
RADIOTV10