• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyakurikiye igifungo cy’imyaka 5 cyahanishijwe Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye icyakurikiye igifungo cy’imyaka 5 cyahanishijwe Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko wunganira umuyobozi w’Umusigiti wa Cyinzovu uherutse gukatirwa gufungwa imyaka itanu kubera kwica ingurube y’umuturage, yavuze ko batishimiye iki cyemezo kuko umukiliya we yishe iri atabigambiriye ndetse ko bamaze kujuririra iki cyemezo.

Tariki 12 Gashyantare 2022, havuzwe inkuru ya Musengamana Sadate wishe ingurube y’umuturage yariho yitambagiza ku musigiti mu Mudugudu wa Akinyenyeri, mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Uyu muyobozi w’Umusigiti yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.

Tariki 25 Werurwe 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Sadate iki cyaha, rumukatira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Me Yusuf Nsengiyumva wunganira Musengimana avuga ko iki cyemezo batanyuzwe nacyo kuko umukiliya we atigeze agora ubutabera kuko yemeye ko yishe iyo ngurube ariko ko atari abigambiriye ahubwo byabaye ari impanuka.

Yagize ati “Yasohotse agiye kuyirukana, ayikubise inkoni irapfa, ntabwo tuzi niba yari irwaye, twebwe tuvuga ko nta nabi irimo.”

Uyu munyamategeko avuga ko nyuma yo kutanyurwa n’iki cyemezo, bakijuririye bakaba biteguye kuburana ubujurire bwabo ndetse ko yizeye ko bazahabwa ubutabera bifuza.

Avuga ko batarahabwa itariki bazaburaniraho uru rubanza rwabo rw’ubujurire, bakaba bategereje ngo babuburane ubundi bereke urukiko ko Sadate atishe iriya ngurube ku bushake cyangwa ubugome ahubwo ko ari impanuka yamugwiririye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 3 =

Previous Post

Umubyeyi umwe byamurenze amuha umugisha: Buravan yizihije isabukuru asura impinja bavukiye rimwe

Next Post

Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.