Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyatumye abayobozi b’Ibihugu bikomeye ku Isi bagaragara mu muhanda bambaye ibirenge

radiotv10by radiotv10
11/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Hamenyekanye icyatumye abayobozi b’Ibihugu bikomeye ku Isi bagaragara mu muhanda bambaye ibirenge
Share on FacebookShare on Twitter

Amafoto y’abakuru b’Ibihugu bikomeye ku Isi byo mu muryango wa G20 w’ibikize kurusha ibindi, bari mu muhanda batambaye inkweto, akomeje kugarukwaho na benshi. Icyatumye bagaragara bambaye ibirenge, cyamenyekanye.

Aba bayobozi bari berecyeje mu Buhindi mu ihuriro ry’ibi Bihugu bikize kurusha ibindi, bagaragaye batambaye inkweto kuri iki Cyumweru, ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi ubwo basuraga agace ka Rajghat kagenwe nk’urwibutso rw’Intwari Mahatma Gandhi, ufatwa nk’impirimbanyi y’ubwigenge bw’iki Gihugu.

Ibwiriza riteganya ko abasuye aka gace bose, bakinjiramo bakuyemo inkweto, mu rwego rwo guha icyubahiro iyi ntwari yishwe mu 1948.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden; ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma basuye aka gace, aho we yari yambaye udukweto tworoheje.

Naho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; bo bari bifatanyije na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi Modi, bakuyemo inkweto, bambaye ibirenge.

Ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa, haririmbwe indirimbo yubahiriza Aba-Hindu, ubundi barahaguruka, bafata umwanya bacecetse bunamira iyi ntwari Gandhi.

Aba bayobozi kandi, bose bageze ahabereye iki gikorwa bambaye ifurari mu ijosi, nk’umwambaro usanzwe ari umuco muri Leta ya Gujarat aho Modi akomoka.

Abayobozi bakomeye ku Isi bagaragaye mu muhanda bambaye ibirenge
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we yambaye ibirenge

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nine =

Previous Post

Hashyizwe hanze imibare mishya y’uko ibiciro bihagaze mu Rwanda

Next Post

I Burayi hari ahari kuba irushanwa ridasanzwe ryo gushaka umunebwe uhiga abandi

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
I Burayi hari ahari kuba irushanwa ridasanzwe ryo gushaka umunebwe uhiga abandi

I Burayi hari ahari kuba irushanwa ridasanzwe ryo gushaka umunebwe uhiga abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.