• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyatumye Ambasade ya America muri Ukraine ifungwa by’igitaraganya

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye icyatumye Ambasade ya America muri Ukraine ifungwa by’igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America iri i Kyiv muri Ukraine, yafunzwe by’agateganyo, nyuma yuko hari amakuru avuga ko ishobora kugabwaho igitero gikomeye cy’u Burusiya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ko hashobora kuba iki gitero cyo mu kirere, ndetse abakozi ba Ambasade ya US, bakaba basabwe kuguma mu ngo zabo, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Ambasade ribivuga.

Iyi Ambasade kandi yaburiye Abanyamerika kwitegura, bakajya ahantu hatekanye, bagahunga ahashobora kwibasirwa n’ibi bitero.

Ibi bivuzwe nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yemeye guha Ukraine ibisasu biturika bitegwa mu butaka, no kwemera ko misile zoherejwe na America zishobora kurasa ku butaka bw’u Burusiya, ibintu byafashwe nk’icyemezo cya nyuma cya Leta ya Amerika iyobowe na Biden ifashe mbere yo gusoza manda yayo,  mu rwego rwo kongerera ingufu Ingabo za Ukraine mu ntambara, ihanganyemo n’u Burusiya, no kugerageza guca intege abasirikare b’u Burusiya bakomeje kugenda bigarurira iburasirazuba bwa Ukraine.

Mbere yuko Donald Trump agaruka muri White House ku ya 20 Mutarama 2025, yavuze ko Ukraine itazakoresha bene ibyo bisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage.

U Burusiya nibwo bwabanje gukoresha ibisasu byategerwaga mu butaka ku bwinshi kuva bwatangira kugaba igitero bikomeye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. icyakora leta z’unze ubumwe z’amerika n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, byamaganiye kure ibyo bisasu byakoreshwaga n’u Burusiya, bagaragaza impungenge zishingiye ku kuba bihungabanya umutekano w’abasivile.

Umuvugizi w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibisasu byo mu butaka bizwi nka “non-persistent mines”, iki Gihugu cyahaye Ukraine bitandukanye n’iby’u Burusiya bwakoreshaga, kuko bihagarika gukora nyuma y’igihe runaka cyagenwe, kuva mu masaha ane kugeza mu byumweru bibiri, mu rwego rwo kwirinda ko byatwara ubuzima bw’abasivile.

Usibye ibi bisasu byo mu butaka kandi, nyuma yuko Biden ahaye uburengazira Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu yahawe na Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida w’u Burisiya Vladimir Putin yahise yemeza impinduka mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibisasu kirimbuzi, ashyiraho andi mabwiriza y’uburyo Igihugu cye cyakwitwara mu gihe cyagabwaho ibitero n’ibindi Bihugu, hakoreshejwe ibisasu bya kirimbuzi.

Muri ayo mabwiriza, harimo n’ingingo ivuga ko mu gihe u Burusiya bugabweho igitero cyaturutse ku Gihugu kitagira ibisasu kirimbuzi, ariko kikaba gifashijwe n’Igihugu kibifite, kizafatwa nk’ikigabye igitero ku Burusiya, kandi nabwo buzirwanaho.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =

Previous Post

Rurangiranwa Steve Harvey nyuma yo guhura na Perezida Kagame yavuze isomo yamwigiyeho

Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.