Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ukraine yavuganye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kiganiro cyo kuri telefone aho bagarutse ku ngaruka z’ibibazo byatewe n’Intambara y’u Burusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky yahamagaye mugenzi we Felix Tshisekedi bagirana ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.

Iki kiganiro, kibanze ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa ryatejwe n’intambara u Burusiya bwashije kuri Ukraine yatumye Isi izahazwa n’imbogamizi zinyuranye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki kiganiro ari icya mbere yagiranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Namugaragarije ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo byatewe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine. Nagarutse ku kamaro ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyigikiye Ukraine byumwihariko mu Muryango w’Abibumbye.”

Perezida Volodymyr Zelensky kandi yashimangiye ko Ukraine ishyize imbere imikoranire ishikamye hagati yayo n’Umugabane wa Afurika.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bubashije guhaguruka muri Ukraine nyuma yuko hasinywe amasezerano yo kuba Igisirikare cya Ukraine cyaha inzira aya mato yari yarimwe inzira akajyana ibi binyampeke byari byarabuze bigateza ikibazo cy’ibura ry’ibizikomokaho ku Isi.

Iki kiganiro kandi cyabaye hagati y’Umukuru w’Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara cyashojweho n’u Burusiya ndetse no ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba itorohewe kuko imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 imaze iminsi ihanganye na FARDC mu mirwano ikomeye.

Perezida Zelensky kandi yavuganye na mugenzi we wa DRC mu gihe iki Gihugu cyariho kinitegura kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amarica, Antony Blinken wanazanywe n’iki kibazo cy’iyi mitwe.

Perezida wa Ukraine
Na Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Next Post

Umugabo wishe ababyeyi be ubu nawe ntakiri mu Isi y’abazima, menya uko yishwe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Byari amarira mu gushyingura umusaza n’umugore we bishwe n’uwo bibyariye abakase amajosi

Umugabo wishe ababyeyi be ubu nawe ntakiri mu Isi y’abazima, menya uko yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.