Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ifungwa ry’ushinzwe iperereza ku rwego rw’Intara n’umupolisi ufite ipeti rya Ofisiye

radiotv10by radiotv10
06/10/2022
in MU RWANDA
0
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri murandasi

Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi ushinzwe iperereza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Umupolizi ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police), bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ibyaba birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukozi ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara (Provincial Chief Intelligence Office/PCIO) mu Mujyi wa Kigali, witwa Kabayiza Ntabwoba Patrick yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, tariki 27 Nzeri 2022.

Yavuze ko uyu mukozi ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Umujyi Kigali kandi akurikiranywe hamwe n’Umupolisi ufite ipeti rya Ofisiye rya CIP (Chief Inspector of Police) witwa Murekezi Augustin bakekwaho gukorana ibi byaha.

Yagize ati “Bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bifitanye isano na dosiye yari gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.”

Kabayiza Ntabwoba Patrick akurikiranyweho ibi byaha byombi uko ari bibiri mu gihe CIP Murekezi Augustin we akurikiranyweho icyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibi byaha byakorewe mu Mujyi wa Kigali ndetse ko dosiye y’aba bombi yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 03 Ukwakira 2022 kugira buzabaregere Urukiko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kongera kwibutsa abaturarwanda ko uru rwego rutazihanganira abishora mu byaha nk’ibi byo kwaka indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Uyu muvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, avuga ko isomo rikwiye kuva mu ifatwa ry’aba bakozi barimo ukorera uru rwego, ari ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora ibi byaha.

Ati “Ikindi RIB yizeza abantu ni ko izagumya kwigisha abakozi bayo kugira imyitwarire myiza bakarushaho kugira imyitwarire ituma abagana RIB bagumya kuyigirira icyizere.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Abashingamategeko ba America mu rwuri rwe rurimo inyambo zibereye ijisho (AMAFOTO)

Next Post

Perezida William Ruto yagiye ku Nteko atunguranye asangira n’Abadepite ifunguro ry’amanywa

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida William Ruto yagiye ku Nteko atunguranye asangira n’Abadepite ifunguro ry’amanywa

Perezida William Ruto yagiye ku Nteko atunguranye asangira n’Abadepite ifunguro ry’amanywa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.