Umukozi ushinzwe iperereza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Umupolizi ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police), bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ibyaba birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukozi ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara (Provincial Chief Intelligence Office/PCIO) mu Mujyi wa Kigali, witwa Kabayiza Ntabwoba Patrick yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, tariki 27 Nzeri 2022.
Yavuze ko uyu mukozi ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Umujyi Kigali kandi akurikiranywe hamwe n’Umupolisi ufite ipeti rya Ofisiye rya CIP (Chief Inspector of Police) witwa Murekezi Augustin bakekwaho gukorana ibi byaha.
Yagize ati “Bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bifitanye isano na dosiye yari gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.”
Kabayiza Ntabwoba Patrick akurikiranyweho ibi byaha byombi uko ari bibiri mu gihe CIP Murekezi Augustin we akurikiranyweho icyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibi byaha byakorewe mu Mujyi wa Kigali ndetse ko dosiye y’aba bombi yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 03 Ukwakira 2022 kugira buzabaregere Urukiko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kongera kwibutsa abaturarwanda ko uru rwego rutazihanganira abishora mu byaha nk’ibi byo kwaka indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Uyu muvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, avuga ko isomo rikwiye kuva mu ifatwa ry’aba bakozi barimo ukorera uru rwego, ari ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora ibi byaha.
Ati “Ikindi RIB yizeza abantu ni ko izagumya kwigisha abakozi bayo kugira imyitwarire myiza bakarushaho kugira imyitwarire ituma abagana RIB bagumya kuyigirira icyizere.”
RADIOTV10