Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye igihano cyakatiwe umusore washinjwaga guhangara umunyacyubahiro muri Uganda akoresheje TikTok

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in AMAHANGA
0
Hamenyekanye igihano cyakatiwe umusore washinjwaga guhangara umunyacyubahiro muri Uganda akoresheje TikTok
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 w’Umunya-Uganda, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru yibasira Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rwa Entebbe, Stellah-Maris Amabilisi, cyo guhamya ibyaha uyu musore witwa Edward Awebwa wari ufite konti yitwa ‘Save Media Uganda’.

Umucamanza ubwo yasomaga iki cyemezo, yavuze ko “ushinjwa akwiye guhabwa igihano kizatuma akura isomo ku byo yakoze, ku buryo azabasha kubaha Perezida, Madamu wa Perezida n’Umuhungu wabo.”

Ubutumwa bwatumye uyu musore akatirwa gufungwa imyaka itandatu muri gereza, yabutanze mu mashusho yanyujije kuri iyi konti ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, yibasira Museveni, Madamu we ndetse n’umuhungu wabo.

Bumwe mu butumwa bwo kwibasira Perezida Museveni bwatumye uyu musore ahamwa n’icyaha, burimo ubwo yavuze ko imisoro igiye gutumbagira kubera uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi yo mu Murwa Mukuru wa Kampala, Luke Owoyesigyire; yatangaje ko uyu musore Awebwa yagiye ashyira amashusho anyuranye kuri TikTok hagati ya Gashyantare (02) na Werurwe (03) 2024.

Iki gihano cyakatiwe uyu musore, ni kimwe mu misaruro y’ubukangurambara bwatangijwe n’inzego z’iperereza n’iz’umutekano muri Uganda, zatangiye umukwabu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibasira abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Uyu musore abaye umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru bafunzwe hagendewe ku itegeko ryo muri 2022 rihana abakoresha ikoranabuhanga bakwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse n’amagambo y’inzangano.

Edward Awebwa wakatiwe gufungwa imyaka itandatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

BREAKING: Zahinduye imirishyo muri Guverinoma ya Kenya

Next Post

GoPro’s Karma drone is back on sale after design flaw made them fall out of the sky

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

GoPro's Karma drone is back on sale after design flaw made them fall out of the sky

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.