Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa

radiotv10by radiotv10
02/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi; biteganyijwe ko bazasinya amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha kwa Kamena, mu muhango uzabera muri White House, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya USA, Donald Trump ari na we uzawuyobora.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, yemeza ko aya masezerano y’amahoro azashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC), imbere ya mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.

Ibi bitangajwe nyuma yuko mu cyumweru gishize, tariki 25 Mata 2025 n’ubundi Guverinoma y’Ibihugu byombi, zihagarariwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, bashyize umukono ku nyandiko y’amahame bemeranyijweho, bikorewe imbere ya mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Marco Rubio.

Iyo nyandiko yiswe ‘Declaration of Principles’, igizwe n’ingingo esheshatu, zirimo irebana no kubaha Ubusigire bwa buri Gihugu n’imiyoborere yacyo (Souvereignty, Territory Integrity, and Governance), impungenge mu by’umutekano (Security Concerns), ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu mu karere (Regional Economic Integration Framework).

Hari kandi ingingo irebana no gucyura abakuwe mu byabo muri DRC ndetse n’abahunze Igihugu (Return of IDPS and Refugees), ibirebana n’ingabo za MONUSCO n’iz’akarere (MONUSCO and Regional Forces and Mechanisms), ndetse n’ibijyanye n’ubwumvikane bw’amahoro (Peace Agreement).

Amakuru ahari ubu, yemeza ko ibi Bihugu byombi hiyongereyeho Leta Zunze Ubumwe za America, byemeranyijwe ko mu kwezi gutaha kwa Kamena, hazasinywa amasezerano y’amahoro.

Icyo gihe kandi hazahita hanashyirwaho umukono ku yandi masezerano ajyanye n’ubukungu hagati y’iki Gihugu cyiyemeje kuba umuhuza, Leta Zunze Ubumwe za America, n’ibi Bihugu byombi; u Rwanda na DRC, azatuma iki Gihugu gishora imari mu mishinga yagutse muri ibi Bihugu by’ibituranyi.

Ni amasezerano yitezweho kuzanira iterambere impande zombi, ariko akaba azanarandura ibibazo byakunze kubaho mu bihe byatambutse byazamuraga umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko none kuri uyu wa Gatanu, ari bwo impande zirebwa n’aya masezerano, zigomba gutanga imbanzirizamushinga y’aya masezerano, ubundi akazasinywa mu kwezi gutaha.

Yagize ati “Yego ni byo twumvikanyeho. Amasezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.”

Perezida Kagame na Tshisekedi bari baherutse guhurira i Doha

Amakuru avuga ko nihamara gutangwa inyandiko zikubiyemo imbanzirizamushinga z’aya masezera, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azongera ahure na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo hasuzumwe hanemezwe iyi mbanzirizamushinga.

Nanone kandi ku wa Gatatu w’iki cyumweru, intuma zoherejwe n’u Rwanda, DRC, zahuriye i Doha muri Qatar n’iziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bufaransa, ndetse no muri Togo nk’Igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa US kuri gahunda za Afurika, wari unahagarariye iki Gihugu muri ibi biganiro, kuri uyu wa Kane yavuze ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu gukora imbanzirizamushinga y’aya masezerano azasinyirwa i Washington DC muri Kamena.

Massad Boulos wari watangaje ko yizeye ko izi mbanzirizamushinga ziza gutangwa kuri uyu wa Gatanu, aherutse kugirira ingendo mu Rwanda, aho yavuze ko Perezida Trump yifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC birangira, kugira ngo Igihugu cye gikomeze guteza imbere imikoranire n’ibi Bihugu byombi ndetse n’akarere biherereyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 18 =

Previous Post

Uwayoboye isinywa ry’inyandiko hagati y’u Rwanda na DRCongo yahawe inshingano nshya muri America yandika amateka

Next Post

Gen.Doumbouya uyobora Guinée-Conakry wamaze kugera mu Rwanda yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bahaba

Related Posts

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

by radiotv10
30/07/2025
0

In many African societies and beyond, the tradition of bride price also known as "lobola" in Southern Africa or "inkwano"...

IZIHERUKA

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda
IMYIDAGADURO

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

30/07/2025
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

30/07/2025
Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Doumbouya uyobora Guinée-Conakry wamaze kugera mu Rwanda yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bahaba

Gen.Doumbouya uyobora Guinée-Conakry wamaze kugera mu Rwanda yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bahaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.