Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi; biteganyijwe ko bazasinya amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha kwa Kamena, mu muhango uzabera muri White House, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya USA, Donald Trump ari na we uzawuyobora.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, yemeza ko aya masezerano y’amahoro azashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC), imbere ya mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump.
Ibi bitangajwe nyuma yuko mu cyumweru gishize, tariki 25 Mata 2025 n’ubundi Guverinoma y’Ibihugu byombi, zihagarariwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, bashyize umukono ku nyandiko y’amahame bemeranyijweho, bikorewe imbere ya mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Marco Rubio.
Iyo nyandiko yiswe ‘Declaration of Principles’, igizwe n’ingingo esheshatu, zirimo irebana no kubaha Ubusigire bwa buri Gihugu n’imiyoborere yacyo (Souvereignty, Territory Integrity, and Governance), impungenge mu by’umutekano (Security Concerns), ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu mu karere (Regional Economic Integration Framework).
Hari kandi ingingo irebana no gucyura abakuwe mu byabo muri DRC ndetse n’abahunze Igihugu (Return of IDPS and Refugees), ibirebana n’ingabo za MONUSCO n’iz’akarere (MONUSCO and Regional Forces and Mechanisms), ndetse n’ibijyanye n’ubwumvikane bw’amahoro (Peace Agreement).
Amakuru ahari ubu, yemeza ko ibi Bihugu byombi hiyongereyeho Leta Zunze Ubumwe za America, byemeranyijwe ko mu kwezi gutaha kwa Kamena, hazasinywa amasezerano y’amahoro.
Icyo gihe kandi hazahita hanashyirwaho umukono ku yandi masezerano ajyanye n’ubukungu hagati y’iki Gihugu cyiyemeje kuba umuhuza, Leta Zunze Ubumwe za America, n’ibi Bihugu byombi; u Rwanda na DRC, azatuma iki Gihugu gishora imari mu mishinga yagutse muri ibi Bihugu by’ibituranyi.
Ni amasezerano yitezweho kuzanira iterambere impande zombi, ariko akaba azanarandura ibibazo byakunze kubaho mu bihe byatambutse byazamuraga umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC.
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko none kuri uyu wa Gatanu, ari bwo impande zirebwa n’aya masezerano, zigomba gutanga imbanzirizamushinga y’aya masezerano, ubundi akazasinywa mu kwezi gutaha.
Yagize ati “Yego ni byo twumvikanyeho. Amasezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.”

Amakuru avuga ko nihamara gutangwa inyandiko zikubiyemo imbanzirizamushinga z’aya masezera, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azongera ahure na bagenzi be, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo hasuzumwe hanemezwe iyi mbanzirizamushinga.
Nanone kandi ku wa Gatatu w’iki cyumweru, intuma zoherejwe n’u Rwanda, DRC, zahuriye i Doha muri Qatar n’iziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bufaransa, ndetse no muri Togo nk’Igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa US kuri gahunda za Afurika, wari unahagarariye iki Gihugu muri ibi biganiro, kuri uyu wa Kane yavuze ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu gukora imbanzirizamushinga y’aya masezerano azasinyirwa i Washington DC muri Kamena.
Massad Boulos wari watangaje ko yizeye ko izi mbanzirizamushinga ziza gutangwa kuri uyu wa Gatanu, aherutse kugirira ingendo mu Rwanda, aho yavuze ko Perezida Trump yifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC birangira, kugira ngo Igihugu cye gikomeze guteza imbere imikoranire n’ibi Bihugu byombi ndetse n’akarere biherereyemo.
RADIOTV10