Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko yitabye Imana nyuma y’iminsi avurwa.
Lt Col Patrice Manirakiza yari yakomerekejwe bikomeye n’ibitero by’indege zitagira abapilote bya AFCM23 yagabye mu byumweru bitatu bishize.
Uyu musirikare uri mu bari bayoboye bagenzi be mu rugamba aho yarasiwe mu gace ka Luvungi muri Kivu y’Epfo, tariki 06 Ukuboza 2025, yari yahise ajyanwa kugira ngo avurwe ibikomere dore ko yari yakomeretse bikomeye.
Nyuma y’icyo gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uriya munsi, Lt Col Patrice Manirakiza yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Tanganyika Care, gusa amakuru yamenyekanye ko yashizemo umwuka kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.
Amakuru avuga ko uyu musirikare aho yari arwariye muri biriya bitaro, byacaga amarenga ko atazohonoka, kuko yari yakomeretse cyane kandi ko uko iminsi yashiraga, ibikomere bye byarushagaho gukura.
Hari amakuru kandi avuga ko abaganga bariho bita kuri uyu musirikare, bavuze ko badafite ubushobozi bwo kumukiza, ndetse bagasaba ko yakoherezwa mu Buhindi kuvurirwayo, ariko ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi bukabitera utwatsi.
Abasirikare b’u Burundi bari bahanganye na AFC/M23 mu rugamba ruherutse kuba rwasize iri Huriro ribohoye Umujyi wa Uvura, bari bakubiswe incuro, bamwe bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka, aho habarwaga abakabakaba 90 bakomeretse, barimo abari bakomeretse amaguru n’amaboko.

RADIOTV10











