• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umuvugizi wa Miss Rwanda. Impamvu yabyo yamenyekanye.

Ni ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Miss Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.

Ubu butumwa bugira buti “Turamenyesha abantu bose ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umukozi w’umuryango wa Miss Rwanda. Turamushimira byimazeyo akazi kenshi yakoze ubwo yari umuyobozi mukuru w’itumanaho. Tumwifurije amahirwe mu nshingano azajyamo.”

Ni amakuru yatumye benshi bibaza icyatumye Nimwiza Meghan adakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up mu nshingano yari amazemo igihe.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yavuze ko Nimwiza Meghan yabonye akandi kazi agahita agenda.

Ishimwe avuga ko Nimwiza Meghan nk’umuntu wari umukozi wabo kandi bakaba barakoranye neza, azakomeza kuba hafi iri rushanwa ndetse ko azakomeza kubaha umusanzu ariko atari umukozi wabo.

Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yari yatangiye akazi ko kuba umuvugizi wa Miss Rwanda kuva muri 2020 akaba ari we wakundaga kugaragara asobanura ibijyanye n’iri rushanwa rimaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe

Next Post

Inkuru yaje kuba impamo: Ya modoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie ubu ayigendamo

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Inkuru yaje kuba impamo: Ya modoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie ubu ayigendamo

Inkuru yaje kuba impamo: Ya modoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie ubu ayigendamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.