Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

radiotv10by radiotv10
27/08/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film w’ikirangirire mu Rwanda uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, agiye gusubira imbere y’Ubucamanza noneho aburana mu mizi.

Jean Bosco Uwihoreye AKA Ndimbati umaze amezi atanu afunzwe; yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022 nyuma yuko hasohotse ikiganiro cy’umukobwa uvuga ko uyu mukinnyi wa film yamusambanyije ataruzuza imyaka y’ubukure ndetse abanje kumusindisha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Ndimbati mu rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, tariki 28 Werurwe 2022, rwemeje ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ndimbati utaranyuzwe n’iki cyemezo, yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rutera utwatsi ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gufungwa.

Amakuru yizewe ahari, ni uko Ndimbati azatangira kuburana mu mizi mu kwezi gutaha kwa Nzeri tariki 13 aho azaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Ngo Umunyamakuru yamwatse miliyoni 2Frw…Ibitazibagirana mu rubanza rwe

Mu iburanisha ryabaye tariki 23 Werurwe 2022 ku ifunga ry’agateganyo, Uwihoreye Jean Bosco AKA Ndimbati ntiyahakanye ko azi uwo mukobwa witwa Kabahizi Fridaus wavuze ko yamusambanyirije muri lodge abanje kumusindisha.

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yavuze ko ubwo yaryamanaga n’uyu mukobwa, yari yamuguze ku muhanda nk’umukobwa wicuruza nk’abandi bose.

Ndimbati umaze kubaka izina muri sinema mu Rwanda, mbere yuko atabwa muri yombi, yari yabwiye imwe muri YouTube Channel, yari yatangaje uyu mugore babyaranye yagiye kubivuga mu itangazamakuru kuri misiyo y’abashaka kumuhindanyiriza isura.

Ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabwiye Urukiko ko ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvugisha iyi YouTube Channel, Umunyamakuru wayo, yahise amuhamagara akamubwira ko afite amakuru ashobora kumusenyera izina bityo ko akwiye kumuha Miliyoni 2 Frw kugira ngo atayitangaza.

Icyo gihe yari yagize ati “Ari na ho mvuga ko habayeho akambane kuba yaragiye mu itangazamakuru. Ibi byose byagiye mu itangazamakuru ubwo Umunyamakuru wa [yavuze Izina ry’iyo YouTube Channel] yamubeshyaga ko azamufasha ko hari abantu bo hanze bazamuha amafaranga menshi.”

Tariki 25 Mata 2022 ubwo Ndimbati yaburanaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yifuza kurekurwa kugira ngo ajye kwita ku muryango ndetse no kwita ku bana yabyaranye n’uyu mugore watumye afungwa.

Gusa urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaje gutesha agaciro icyifuzo cya Ndimbati, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana

Next Post

Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke

Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.