Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye undi mugambi wa rutura wa DRC mu kwitegura urugamba

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye undi mugambi wa rutura wa DRC mu kwitegura urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiritegura kwakira indege esheshatu zo mu bwoko bwa ‘Mwari’ zifashishwa mu mirwano no mu butasi, byatumye hahita hongera kuvugwa ku by’imirwano yacyo n’umutwe wa M23.

Ni amakuru yatangajwe n’urubuga Africa Intelligence rusanzwe rutangaza amakuru acukumbuye, aho rwavuze ko nyuma y’uko Mozambique iguze indege eshatu zo muri ubu bwoko bwa ‘Mwari’, ikigo kizigurisha kigiye no kuziga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse izi ndege esheshatu zatumijwe na DRC, Kompanyi ya Paramount izagurisha izi ndege, izanagurisha DRC ibimodoka by’intambara.

Africa Intelligence itangaza ko ikigo Nyafurika kigenzura iby’ikirere n’ibya gisirikare (Africa Aerospace and Defence), muri Nzeri umwaka ushize, cyatangaje ko Paramount yahawe isoko ryo kugurisha indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari, icyenda, z’ibisirikare byo mu kirere by’Ibihugu bibiri.

Muri izo ndege, harimo eshatu z’Igisirikare cya Mozambique, ndetse n’izindi esheshatu z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari zatangiye gutunganywa muri iki kinyacumi cy’imyaka, aho zatangiriye ku izina rya AHRLAC (Advanced High Performance Reconnaissance Light Aircraft), zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo.

Zageragejwe bwa mbere muri Nyakanga 2014, zikaba zifashishwa mu rwego rwa gisirikare mu bugenzuzi no gukusanya amakuru, no mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi kompanyi ya Paramount kandi yatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, yagurishije DRC ibimodoka by’intambara byo mu bwoko bushya bwa blindés 4 × 4 légers Maatla.

Paramount yatangaje ko yagurishije Congo imodoka esheshatu z’ubu bwoko, ndetse ngo mu mpera z’umwa ushize, ikaba yarabonye isoko ryo kugurisha izi modoka 50 ku bakiliya babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Umukinnyi uri mu bakunzwe ku Isi nyuma yo kugurwa n’ikipe na we yaguze iye

Next Post

Indi nkuru ibabaje y’uwamamaye mu Rwanda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi nkuru ibabaje y’uwamamaye mu Rwanda

Indi nkuru ibabaje y’uwamamaye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.