Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

radiotv10by radiotv10
05/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bagezweho muri iyi minsi, byamenyekanye ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we, ndetse akaba yamaze kumwambika impeta amusaba ko barushinga, bakaba bagiye no gusezerana imbere y’amategeko.

Kenny Sol agiye gukorana ubukwe na Kunda Alliance Yvette, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, ndetse uyu munsi tariki 05 Mutarama 2024 bikaba biteganyijwe ko basezerana imbere y’amategeko.

Amakuru y’ubukwe bwa Kenny Sol yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, nyuma y’uko umukunzi we Kunda agaragaje ko uyu muhanzi yamwambitse impeta amusaba ko bashyingiranwa, ndetse ko na we yamubwiye “Yego.”

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto ya Kunda yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze igaragaza yambitswe iyo mpeta y’urukundi, yagize ati “Yabinsabye [ko bashyingiranwa] namubwiye yego.”

Uyu mukunsi wa Kenny Sol uzwi nka Kunda ku mbuga nkoranyambaga, amaze igihe avuye kwiga mu Bushinwa aho yari yagiye gukomereza amasomo.

Urukundo rw’aba bombi rwagizwe ibanga rikomeye, gusa amakuru ahari avuga ko ari imiryango y’aba bombi yabyifuje ko bitajya hanze, mu gihe imyiteguro y’indi mihango y’ubukwe na yo igeze kure.

Kenny Sol wahiriwe n’umwaka wa 2023 muri muzika dore ko yakoze ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda nko muri Canada, agiye gukora ubukwe nyuma ya mukuru we muri muzika, The Ben uherutse kurushinga na Uwicyeza Pamela.

Umukobwa ugiye kurushinga na Kenny Sol

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seventeen =

Previous Post

U Bwongereza burashinjwa intege nke mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bwiyambajeho u Rwanda

Next Post

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.