• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

radiotv10by radiotv10
05/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bagezweho muri iyi minsi, byamenyekanye ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we, ndetse akaba yamaze kumwambika impeta amusaba ko barushinga, bakaba bagiye no gusezerana imbere y’amategeko.

Kenny Sol agiye gukorana ubukwe na Kunda Alliance Yvette, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, ndetse uyu munsi tariki 05 Mutarama 2024 bikaba biteganyijwe ko basezerana imbere y’amategeko.

Amakuru y’ubukwe bwa Kenny Sol yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, nyuma y’uko umukunzi we Kunda agaragaje ko uyu muhanzi yamwambitse impeta amusaba ko bashyingiranwa, ndetse ko na we yamubwiye “Yego.”

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto ya Kunda yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze igaragaza yambitswe iyo mpeta y’urukundi, yagize ati “Yabinsabye [ko bashyingiranwa] namubwiye yego.”

Uyu mukunsi wa Kenny Sol uzwi nka Kunda ku mbuga nkoranyambaga, amaze igihe avuye kwiga mu Bushinwa aho yari yagiye gukomereza amasomo.

Urukundo rw’aba bombi rwagizwe ibanga rikomeye, gusa amakuru ahari avuga ko ari imiryango y’aba bombi yabyifuje ko bitajya hanze, mu gihe imyiteguro y’indi mihango y’ubukwe na yo igeze kure.

Kenny Sol wahiriwe n’umwaka wa 2023 muri muzika dore ko yakoze ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda nko muri Canada, agiye gukora ubukwe nyuma ya mukuru we muri muzika, The Ben uherutse kurushinga na Uwicyeza Pamela.

Umukobwa ugiye kurushinga na Kenny Sol

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − one =

Previous Post

U Bwongereza burashinjwa intege nke mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bwiyambajeho u Rwanda

Next Post

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.