• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harakurikiraho iki nyuma yuko Trump atsinze amatora yanikiriye Visi Perezida Kamala?

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Harakurikiraho iki nyuma yuko Trump atsinze amatora yanikiriye Visi Perezida Kamala?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka ine avuye muri White House, Donald Trump agiye kuyisubiramo, nyuma yuko Abanyamerika bahisemo kongera kumuha andi mahirwe yo kubayobora. Harakurikiraho iki?

Uretse gutsinda amatora ya Perezida, Aba-Republica banasubiranye ubuyobozi bwa Sena ya Amerika, nyuma yo gutsindira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amateko y’iki Gihuga.

Gusa nubwo Donald Trump yabonye inzira imusubiza muri White House, ntabwo aremezwa nka Perezida ku mugaragaro, bizafata amezi arenga abiri kugira ngo asubire mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (Oval Office).

Umuhango wo guhererekanya ubutegetsi muri Amerika utandukanye cyane n’uko bikorwa mu bindi Bihugu nk’u Bwongereza, aho nko muri Nyakanga uyu mwaka, Sir Keir Starmer akimara kugirwa Minisitiri w’Intebe mu masaha macye, Rishi Sunak yari amaze gusohoka mu Biro, hinjiramo Ministiri w’Intebe wari umaze gutorwa.

Muri Amerika ho si ko bigenda, kuko bifata igihe kitari munsi y’amezi abiri ngo Perezida mushya yinjire muri White House, Donald Trump azategereza iminsi 74, mbere yo kwinjira mu biro bye nk’Umukuru w’Igihugu.

Joe Biden azaguma ku butegetsi, kugeza itariki 20 Mutarama 2025, ari nabwo hazaba umuhango wo kurahira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, uzaba ubaye ku nshuro ya 60, mu mateka y’iki Gihugu.

Mbere y’iyo tariki, nta cyemezo na kimwe Perezida Donald Trump ashobora gufata mu bijyanye na Politiki y’iki Gihugu nubwo yamaze kwegukana intsinzi y’Umukuru w’Igihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 20 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Bwa kabiri u Rwanda rwatanze inkunga yo kugoboka abugarijwe n’intambara ihangayikishije Isi

Next Post

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yegukanye igihembo cy’uw’umwaka mu Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yegukanye igihembo cy’uw’umwaka mu Rwanda

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yegukanye igihembo cy’uw’umwaka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.