Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Anas Al Sharif wigeze guterwa ubwoba na Israel imushija gukorana n’umutwe wa Hamas, bahitanywe n’igitero cy’indege Israel.
Ni igitero cyamaganwe n’abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ingabo za Israel zavuze ko zagabye igitero zigamije kwica umunyamakuru wa al Jazeera, Anas Al Sharif, zishinja ko yari ayoboye itsinda rya Hamas kandi akaba yari yaramaze kwinjira mu bikorwa byo kurasa ibisasu kuri Israel.
Al Jazeera yahakanye ibyo birego, ndetse ivuga ko na Al Sharif mbere yuko apfa na we yari yahakanye ibyo birego yashinjwaga na Israel ko afitanye isano na Hamas.
Al Sharif, w’imyaka 28, yari mu itsinda rigizwe n’abanyamakuru bane ba Al Jazeera, biciwe mu gitero cyagabwe ku ihema hafi y’ivuriro rya Shifa mu mujyi wa Gaza y’Uburasirazuba, nk’uko abayobozi ba Gaza na Al Jazeera babivuze. Umuyobozi wo muri iryo vuriro yavuze ko abandi bantu babiri na bo baguye muri icyo gitero.
Al Jazeera yise Al Sharif “umwe mu banyamakuru b’intwari kurusha abandi muri Gaza” ndetse ivuga ko icyo gitero ari uburyo bwo gucecekesha amajwi yose adashyigikiye Israel, mu rwego rwo kwitegura kwigarurira Gaza.
Abandi banyamakuru bishwe ni Mohammed Qreiqeh, Ibrahim Zaher, na Mohammed Noufal, bose bakoreraga Al Jazeera, biyongeraho undi munyamakuru Mohammad Al-Khaldi, wikoreraga ku giti cye, na we yaguye muri iki gitero cy’indege za Israel nk’uko abaganga bo ku bitaro bya Al Shifa babitangaje kuri uyu wa Mbere.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10