Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Anas Al Sharif wigeze guterwa ubwoba na Israel imushija gukorana n’umutwe wa Hamas, bahitanywe n’igitero cy’indege Israel.

Ni igitero cyamaganwe n’abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ingabo za Israel zavuze ko zagabye igitero zigamije kwica umunyamakuru wa al Jazeera, Anas Al Sharif, zishinja ko yari ayoboye itsinda rya Hamas kandi akaba yari yaramaze kwinjira mu bikorwa byo kurasa ibisasu kuri Israel.

Al Jazeera yahakanye ibyo birego, ndetse ivuga ko na Al Sharif mbere yuko apfa na we yari yahakanye ibyo birego yashinjwaga na Israel ko afitanye isano na Hamas.

Al Sharif, w’imyaka 28, yari mu itsinda rigizwe n’abanyamakuru bane ba Al Jazeera, biciwe mu gitero cyagabwe ku ihema hafi y’ivuriro rya Shifa mu mujyi wa Gaza y’Uburasirazuba, nk’uko abayobozi ba Gaza na Al Jazeera babivuze. Umuyobozi wo muri iryo vuriro yavuze ko abandi bantu babiri na bo baguye  muri icyo gitero.

Al Jazeera yise Al Sharif “umwe mu banyamakuru b’intwari kurusha abandi muri Gaza” ndetse ivuga ko icyo gitero ari uburyo bwo gucecekesha amajwi yose adashyigikiye Israel, mu rwego rwo kwitegura kwigarurira Gaza.

Abandi banyamakuru bishwe ni Mohammed Qreiqeh, Ibrahim Zaher, na Mohammed Noufal, bose bakoreraga Al Jazeera, biyongeraho undi munyamakuru Mohammad Al-Khaldi, wikoreraga ku giti cye, na we yaguye muri iki gitero cy’indege za Israel nk’uko abaganga bo ku bitaro bya Al Shifa babitangaje kuri uyu wa Mbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Next Post

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
MU RWANDA

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.