Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haranugwanugwa ko Kabila ashobora kuzahatanira kongera kuyobora DRCongo

radiotv10by radiotv10
29/08/2022
in MU RWANDA
0
Haranugwanugwa ko Kabila ashobora kuzahatanira kongera kuyobora DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ryatangiye ibiganiro mu bayoboke baryo bisa n’imbanzirizamushinga yo guharurira inzira Joseph Kabila kugira ngo aziyamamarize kongera kuyobora DRCongo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 27 Kanama 2022, Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC akaba yaranagize imyanya ikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yagiranye ikiganiro n’abayoboke b’iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu, cyumvikanyemo amagambo yo kurata ibigwi uyu waboye Congo.

Uyu munyapolitiki Néhémie Mwilanya Wilondja wanayoboye ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku bwa Joseph Kabila, yavuze ko Igihugu cyabo kiri mu bihe bibi bitigeze bibaho ku ngoma yabo.

Yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusubira inyuma kandi yari imaze gutera intambwe ishimishije ku buryo FCC itagakwiye kwishimira ibiri kuba ku byo bari barubatse.

Yavuze ko kandi ibyo byose biri kuba ku Banye-Congo, Joseph Kabila atabirebesha amaso gusa ngo yicecekere kuko na we yifuza koi bi bibazo byose byakemuka.

Yagize ati “Ndashaka ko mugenzaho ibitekerezo mwifuza ko nshyira Joseph Kabila kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye.”

Yakomeje agira ati “Kuva Joseph Kabila yava ku butegetsi Igihugu cyacu kiri mu kangaratete kitigeze kijyamo ubwo yari akiri ku buyobozi.”

Uyu munyapolitiki Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko afite icyizere gihagije ko FCC izasubira ku butegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2023.

Aya magambo yatangajwe n’umwe mu bakomeye muri FCC, yatumye bamwe mu banyapolitiki bemeza ko Joseph Kabila agifite akayihayiho ko gusubira ku butegetsi.

Aba basesenguzi kandi banashingira ku kuba Joseph Kabila yaremeye kurekura ubutegetsi ku mahoro, bityo ko yari afite icyizere ko azabugarukaho.

Banavuga kandi ko byabera ihurizo Felix Tshisekedi kuko nubundi atorohewe n’ibibazo uruhuri bigaragaza intege nke ze kuko atabikemuye byumwihariko ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa drc.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Rutahizamu mushya wa Rayon Moussa Camara yageze mu Rwanda

Next Post

Ibitaravuzwe ku Mukarani w’Ibarura wariwe n’imbwa y’aho yari agiye kubarura

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gasabo: Akarere kavuze ku mukarani w’ibarura byavuzwe ko yashumurijwe imbwa n’aho yari agiye kubarura ikamurya

Ibitaravuzwe ku Mukarani w’Ibarura wariwe n’imbwa y’aho yari agiye kubarura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.