I Doha muri Qatar ahakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe gutangazwa ku mugaragaro amahame yashyizweho umukono hagati y’impande zombi azagena amasezerano, anagaragaza ibimaze kugerwaho muri ibi biganiro.
Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatanu ku isaha saa tatu n’igice (21:30’) i Doha muri Qatar ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu hakorwa ikiganiro n’itangazamakuru kuri ibi biganiro Guverinoma y’iki Gihugu iri gufashamo AFC/M23 na Guverinoma ya Congo.
Gusa iki kiganiro nticyabaye ahubwo cyimuriwe kuri uyu wa Gatandatu nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, abyemeza.
Biteganyijwe ko muri iki kiganiro n’abanyamakuru haza kugarukwa ku byagezweho muri ibi biganiro muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri.
Hateganyijwe kandi ko hatangazwa amahame azagena amasezerano azasinywa hagati y’impande zombi, nk’igikorwa gishimangira intambwe imaze guterwa muri ibi biganiro biyobowe na Guverinoma ya Qatar.
Ni inyandiko ya kabiri igiye gusinywa hagati y’impande zombi nyuma y’iyo ku wa 22 Mata 2025 aho ubutegetsi bwa Congo Kinshasa na AFC/M23 “bari biyemeje gukorana kugira ngo bagere ku mwanzuro wo guhagarika imirwano.” Nubwo ibi bitigeze bigerwaho kugeza ubu, dore ko hakomeje kumvikana imirwano mu bice binyuranye mu burasirazuba bwa DRC.
Amakaru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga, ni uko impande zombi zashyize umukono ku nyandiko y’amahame azagenda amasezerano azasinywa hagati y’Ihuri AFC/M23 na Guverinoma ya Congo.
Ibi biganiro hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo, biri kuzuza amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America tariki 27 Kamena.

RADIOTV10