Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri Tanzania, aho bivugwa ko ashobora gutangwaho ibihumbi 60 USD [arenga miliyoni 85 Frw].

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, umunyamakuru Ansibert Raphael Mwombeki uzwi nka Hans wa radio ‘Crown FM’ y’i Dar es Salaam muri Tanzania, yatangarije mu kiganiro ‘Toto la Crown FM’ ko Simba Sports Club yamaze kumvikana na APR FC ku kugura kapiteni wayo Claude Niyomugabo.

Uyu munyamakuru Ansibert Raphael Mwombeki ukurikiranira hafi ibijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yahamirije RADIOTV10 ko hari amakuru ko Niyomugabo Claude agurwa na Simba ibihumbi 60 USD [arenga miliyoni 85 Frw].

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 wakinnye mu makipe arimo Heroes FC, AS Kigali na APR FC, arifuzwa kuko Simba Sports Club iherutse gutangaza ko itazongerera amasezerano myugariro w’ibumoso wayo Mohamed Hussein bita ‘Zimbwe Junior’ wari uyimazemo imyaka 10.

Zimbwe Jr wari kapiteni wa Simba Sports Club biravugwa ko azajya muri mucyeba wayo basangiye umujyi, Yanga Africans itegerejwe i Kigali mu birori bya ‘Rayon Sports Day 2025’ biteganyijwe tariki 15 Kanama 2025 kuri Sitade Amahoro.

Simba Sports Club ni ikipe y’ubukombe muri Afurika y’Iburasirazuba, mu mwaka ushize w’imikino 2024-25 yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup 2025, iwutsindirwaho na RS Berkane yo muri Maroc.

Niyomugabo Claude wahiriwe muri APR ashobora kuyivamo akerecyeza muri Tanzania
Ashobora gusimbura Mohamed Hussein watandukanye na Simba

Roben NGABO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 20 =

Previous Post

Why do weddings nowadays cost so much and seem like a competition?

Next Post

Eng.-Dr. Ngirente thanks President Kagame after 8 years as Prime Minister

Related Posts

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Dr. Ngirente thanks President Kagame after 8 years as Prime Minister

Eng.-Dr. Ngirente thanks President Kagame after 8 years as Prime Minister

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.