Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa icyazamuriye umujinya umugabo agafata icyemezo cyo kwisenyera inzu abamo

radiotv10by radiotv10
19/01/2024
in MU RWANDA
0
Haravugwa icyazamuriye umujinya umugabo agafata icyemezo cyo kwisenyera inzu abamo

Photo/Kigali Today

Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kwisenyera inzu abanamo n’umuryango we, wafashe iki cyemezo avuye mu Nteko y’abaturage, abitewe n’icyemezo yari afatiwe.

Uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko, yafashwe nyuma y’uko afashe isuka agatangira gusenya inzu yabanagamo n’umugore we wa kabiri, dore ko uwa mbere batandukanye.

Umugore wa mbere ni na we watumye hafatwa icyemezo cyateye uyu mugabo kugira umujinya watumye ashaka gusenya inzu ye, dore ko yamureze avuga ko iyo nzu nubwo yayishakiyemo umugore wa kabiri, ariko ari we bayubakanye.

Amakuru ava mu baturage bo mu Kagari ka Buramira, avuga ko iby’iki kibazo babizi, kuko cyari cyanaganiriweho mu Nteko y’Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Bavuga ko ubwo Inteko y’abaturage yemezaga ko uyu mugabo agomba kuva muri iyo nzu yashakiyemo umugore wa kabiri, akayisigira uwo babanye bwa mbere kuko bayubakanye kandi akaba amufitiye umwana, uyu mugabo yatahanye umujinya w’umuranduranzuzi, ari na bwo yagendaga agatangira kuyisenya ahima uwo mugore ngo na we atazayibamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Umugore wa mbere yaje avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore, agomba kumushakira ahandi, Umugabo na we akavuga ati ‘aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ni njye wayiyubakiye’, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangira gusenya inzu.”

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwahise bwiyambaza iz’umutekano zikaburizamo iki gikorwa, zigahita zinamuta muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza.

Polisi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage ko mu gihe ko igihe cyose hagize ugize icyo atumvikanaho n’uwo bashakanye akwiye kwiyambaza inzego, kuko hamaze kugaragara ababyitwaramo nabi bakagaragaza umujinya nk’uyu wagaragajwe n’uyu mugabo, aho bamwe batema imyaka, amatungo cyangwa se bo bakarwana bikaba byanatera impfu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =

Previous Post

Bavuze urujijo bafite nyuma y’uko Gitifu ahamijwe kunyereza Miliyoni 5Frw bakusanyije

Next Post

Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Indwara y’amatungo yabaye inshoberamahanga imaze guhitana Inka 1.000 mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.