Umugabo wo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, birakekwa ko yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe na we agahita yimanika mu mugozi, mu gihe abaturanyi babo bemeza ko uyu mugabo yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ari nacyo bemeza ko cyabimuteye.
Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu Kagari ka Mugera mu Murenge wa Shangi ubwo bari bamaze kumva ikinamico, umugabo witwa Innocent agahita yica umugore we witwa Stephanie.
Abaturage batabaye, babwiye RADIOTV10 ko amakuru bahawe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wa ba nyakwigendera, ari uko babanje gutongana, aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, ndetse ko yanavugaga izina ry’umugabo wamucyuye.
Aba baturage kandi bavuze ko uwo mugabo yabwiraga umugore we ko bagomba gupfana kugira ngo uwo wamucyuye atazongere kumubona.
Umuyobozi w’Umudugudu, Habarurema Jean Nepomscene avuga ko uyu muryango wabanaga neza ku buryo batunguwe no kuba habayeho ubu bwicanyi.
Yagize ati “Wabonaga ari abantu babanye neza, baba bari guhinga bagatahana ubona bumvikana.”
Icyakora bavuga ko umugabo yari azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse bakabihuza n’aya mahano yakoze yo kwica umugore we na we akiyambura ubuzima.
Bongwanubusa Fabien yagize ati “Izi mpfu zaturutse ku kuba umugabo we yari asanzwe arwaye mu mutwe, kuko ari muri gereza yisigaga umwanda mu bandi bagororwa. Ubwo rero bitiriwe bibarushya cyane, ni uburwayi bwe bwabiteye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko bigoye kumenya intandaro y’izi mpfu kuko abakabaye batanga amakuru yo kwizerwa bose bapfuye.
Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ibugenzacyaha (RIB) rwo rwatangiye gukora iperereza.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10