Guverinoma ya Qatar yatangaje ko yakiriye intumwa zihagarariye Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo impande zombi zisubukure ibiganiro by’imishyikirano bibera i Doha.
Ni ibiganiro bisubukuwe mu gihe mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuberamo imirwano ihanganishije izi mpande zombi.
Isubukurwa ry’ibi biganiro ryemejwe na Majed al-Ansari, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, wavuze ko intumwa z’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa na AFC/M23 zakiriwe i Doha kugira ngo zisuzume uko hari kubahirizwa icyemezo cyo gutanga agahenge cyafashwe mu kwezi gushize.
Yagize ati “Twakiriye impande zombi hano i Doha kugira ngo ziganire ku masezerano aherutse gusinywa mu minsi ishize.”
Amahame yashyizweho umukono mu kwezi gushize, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano ndetse no gutegura amasezerano ya nyuma yo gushyirwaho umukono.
Byari biteganyijwe ko ibiganiro byo kwemeranya ku masezerano byagombaga gutangira tariki 08 Kanama bigasoza ku ya 18 Kanama 2025, ariko aya matariki yageze ntacyo impande zombi zirageraho, aho buri ruhande rwashinjaga urundi kurenga ku mahame basinyanye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Ansari yavuze ko ibiganiro biriho biba ubu, bigomba no gushyiraho urwego ruzagenzura agahenge kemejwe, kimwe n’icyemezo cyo guhererekanya imfungwa hagati y’impande zombi.
Yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za America na Komisiyo y’Umuryango utabara imbabare uzwi nka Red Cross, bari gutanga umusanzu muri ibi biganiro.
Ihuriro AFC/M23 ryari riherutse gutangaza ko nubwo uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku mabwiriza basinyanye, ariko rigishyize imbere ibiganiro bigamije gushaka umuti mu nzira z’amahoro.
RADIOTV10











