Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa iki ku biganiro by’imishyikirano bya AFC/M23 na Leta ya Congo byari byajemo imbogamizi

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Haravugwa iki ku biganiro by’imishyikirano bya AFC/M23 na Leta ya Congo byari byajemo imbogamizi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko yakiriye intumwa zihagarariye Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo impande zombi zisubukure ibiganiro by’imishyikirano bibera i Doha.

Ni ibiganiro bisubukuwe mu gihe mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuberamo imirwano ihanganishije izi mpande zombi.

Isubukurwa ry’ibi biganiro ryemejwe na Majed al-Ansari, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, wavuze ko intumwa z’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa na AFC/M23 zakiriwe i Doha kugira ngo zisuzume uko hari kubahirizwa icyemezo cyo gutanga agahenge cyafashwe mu kwezi gushize.

Yagize ati “Twakiriye impande zombi hano i Doha kugira ngo ziganire ku masezerano aherutse gusinywa mu minsi ishize.”

Amahame yashyizweho umukono mu kwezi gushize, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano ndetse no gutegura amasezerano ya nyuma yo gushyirwaho umukono.

Byari biteganyijwe ko ibiganiro byo kwemeranya ku masezerano byagombaga gutangira tariki 08 Kanama bigasoza ku ya 18 Kanama 2025, ariko aya matariki yageze ntacyo impande zombi zirageraho, aho buri ruhande rwashinjaga urundi kurenga ku mahame basinyanye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Ansari yavuze ko ibiganiro biriho biba ubu, bigomba no gushyiraho urwego ruzagenzura agahenge kemejwe, kimwe n’icyemezo cyo guhererekanya imfungwa hagati y’impande zombi.

Yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za America na Komisiyo y’Umuryango utabara imbabare uzwi nka Red Cross, bari gutanga umusanzu muri ibi biganiro.

Ihuriro AFC/M23 ryari riherutse gutangaza ko nubwo uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku mabwiriza basinyanye, ariko rigishyize imbere ibiganiro bigamije gushaka umuti mu nzira z’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 3 =

Previous Post

Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23

Next Post

Amashusho: Museveni w’imyaka 80 yatunguranye imbere y’imbaga agaragaza ko agifite imbaraga

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashusho: Museveni w’imyaka 80 yatunguranye imbere y’imbaga agaragaza ko agifite imbaraga

Amashusho: Museveni w’imyaka 80 yatunguranye imbere y’imbaga agaragaza ko agifite imbaraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.