Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, na Kompanyi RIP Company Ltd ifite mu nshingano imicungire y’Irimbi rya Nyamirambo, baravuga ko batunguwe n’icyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi cyo kurifunga, kuko babonaga hakirimo imyanya.
Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere Nyarugenge, bwasohoye ibaruwa busaba Kompanyi ya RIP Company Ltd guhagarika ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi.
Ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, yagaragazaga impamvu yo gufunga iri rimbi.
Hari aho yagize ati “Nshingive ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubataka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…”
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo kuko babonaga muri iri rimbi hakiri imyanya yo gushyinguramo.
Umwe yagize ati “Kuba irimbi barifunze kandi tubona hakirimo umwanya ugaragara, ibyo bintu ubuyobozi bwakoze ntibyatunejeje. Twabyibajijeho ariko nibakoreshe ibishoboka byose bashake aho bimurira irimbi vuba.”
Umukozi ushinzwe Icungamutungo muri Kompanyi ya RIP Company Ltd, Jean d’Amour Nshimiyumuremyi avuga ko ibivugwa muri iriya baruwa, bitabayeho.
Yagize ati “Batanze impamvu imwe ivuga ko dushyingura mu muhanda ariko ntabwo dushyingura mu muhanda. Ku itariki ya 24 z’ukwa cyenda ni bwo baje kudupimira batwereka aho tugomba gushyingura badusaba gusiga metero esheshatu uvuye ku muhanda, icyadutunguye ariko ni uko baduhagaritse n’aho baduhaye hatarashira.”
Jean d’Amour Nshimiyumuremyi akomeza avuga ko bakurikije imyanya yari isigaye muri iri rimbi, hari hasigaye ahantu hari hagati ya 30 na 40 ho gushyinguramo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko ibitangazwa n’iyi kompanyi na bamwe mu baturage, bihabanye n’ukuri, kuko Ubuyobozi bwafashe kiriya cyemezo bushingiye ku mpamvu zifatika.
Yagize ati “Uko byagenda kose ibyo Umurenge wavuze, ntiwatanze amakuru atariyo. Ni byiza ko abantu batangira kumva ko irimbi rya nyamirambo ryuzuye bagatangira gushyingura ahandi.”
Emma Claudine avuga ko hari gushakwa ahajya irindi rimbi, ariko ko mu gihe ritaraboneka, haba hifashishwa andi marimba ari mu Mujyi wa Kigali, cyangwa abantu bagatangira gukoresha ubundi buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda.
INKURU MU MASHUSHO
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10