Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in MU RWANDA
0
Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, na Kompanyi RIP Company Ltd ifite mu nshingano imicungire y’Irimbi rya Nyamirambo, baravuga ko batunguwe n’icyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi cyo kurifunga, kuko babonaga hakirimo imyanya.

Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere Nyarugenge, bwasohoye ibaruwa busaba Kompanyi ya RIP Company Ltd guhagarika ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi.

Ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, yagaragazaga impamvu yo gufunga iri rimbi.

Hari aho yagize ati “Nshingive ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubataka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…”

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo kuko babonaga muri iri rimbi hakiri imyanya yo gushyinguramo.

Umwe yagize ati “Kuba irimbi barifunze kandi tubona hakirimo umwanya ugaragara, ibyo bintu ubuyobozi bwakoze ntibyatunejeje. Twabyibajijeho ariko nibakoreshe ibishoboka byose bashake aho bimurira irimbi vuba.”

Umukozi ushinzwe Icungamutungo muri Kompanyi ya RIP Company Ltd, Jean d’Amour Nshimiyumuremyi avuga ko ibivugwa muri iriya baruwa, bitabayeho.

Yagize ati “Batanze impamvu imwe ivuga ko dushyingura mu muhanda ariko ntabwo dushyingura mu muhanda. Ku itariki ya 24 z’ukwa cyenda ni bwo baje kudupimira batwereka aho tugomba gushyingura badusaba gusiga metero esheshatu uvuye ku muhanda, icyadutunguye ariko ni uko baduhagaritse n’aho baduhaye hatarashira.”

Jean d’Amour Nshimiyumuremyi akomeza avuga ko bakurikije imyanya yari isigaye muri iri rimbi, hari hasigaye ahantu hari hagati ya 30 na 40 ho gushyinguramo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko ibitangazwa n’iyi kompanyi na bamwe mu baturage, bihabanye n’ukuri, kuko Ubuyobozi bwafashe kiriya cyemezo bushingiye ku mpamvu zifatika.

Yagize ati “Uko byagenda kose ibyo Umurenge wavuze, ntiwatanze amakuru atariyo. Ni byiza ko abantu batangira kumva ko irimbi rya nyamirambo ryuzuye bagatangira gushyingura ahandi.”

Emma Claudine avuga ko hari gushakwa ahajya irindi rimbi, ariko ko mu gihe ritaraboneka, haba hifashishwa andi marimba ari mu Mujyi wa Kigali, cyangwa abantu bagatangira gukoresha ubundi buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda.

INKURU MU MASHUSHO

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 14 =

Previous Post

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

Next Post

Perezida Kagame yavuze icyo ashimira nyakwigendera Col (Rtd) Karemera yatabarutse baziranyeho

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze icyo ashimira nyakwigendera Col (Rtd) Karemera yatabarutse baziranyeho

Perezida Kagame yavuze icyo ashimira nyakwigendera Col (Rtd) Karemera yatabarutse baziranyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.