Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

radiotv10by radiotv10
15/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage benshi ndetse karimo n’inkambi irimo Abanyamulenge batwikiwe inzu zabo, biravugwa ko FARDC ifatanyije n’impande ziyifasha zirimo Ingabo z’u Burundi, bari gutegura igitero simusiga cyo kwibasira Abanyamulenge.

Iby’iki gitero byatangajwe n’Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru za DRC, ukunze kuvugira Abanyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge.

Mu butumwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Me Moise Nyarugabo, yavuze ko ibi bitero bya Drones by’uruhande rw’ubutegetsi bwa DRC, byagabwe ahagana saa munani z’igicuku.

Yagize ati “Ni saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 15/11/2025, drones za Tshisekedi zarahe agace ka Mikenke, agace gatuwe n’abaturage ndetse n’ahari inkambi icumbikiwemo Abanyamulenge bakuwe mu byabo bahunze nyuma yo gutwikirwa ibice bari batuyemo.”

Me Moise Nyarugabo yavuze ko nubwo hataramenyekana umubare w’abatakarije ubuzima muri ibi bitero, ariko hari abaturage b’abasivile b’inzirakarengane bahapfiriye.

Yavuze kandi amakuru yizewe yemeza ko ibi “bibanjirije ibitero simusiga by’Igisirikare cy’u Burundi, FARDC, Wazalendo, na FDLR bizaruturuka muri Point zéro, Mikalati, Kigazura, Marunde, Kipupu, Rugezi na Mukoko bazabanza guhurira muri Minembwe na Mikenke kugira ngo bazagabe igitero simusiga.”

Nyarugabo yavuze ko hari n’abajenerali babiri bari muri biriya bice barimo uwa FARDC ndetse n’uwo mu gisirikare cy’u Burundi, barimo gutegura iby’ibi bitero.

Avuga ko umugambi uri gutegurwa, ari uwo kurimbura abanyekongo b’Abanyamulenge, bityo ko hakwiye kugira igikorwa kiburizwemo, kandi aba banyekongo babone amahoro babuze igihe kinini.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Next Post

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Related Posts

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

by radiotv10
02/01/2026
0

Evans Eshun, uzwi ku izina rya Ebo Noah, wiyita umuhanuzi wo muri Ghana, yatawe muri yombi na Polisi y’iki Gihugu...

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

by radiotv10
01/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ijambo rye risoza umwaka, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufite uruhare mu bibazo...

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

by radiotv10
31/12/2025
0

Igihugu cya Mali n’icya Burkina Faso, byashyize hanze amatangazo y’ibyemezo bishobora gufata byo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za America...

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

by radiotv10
30/12/2025
0

Abayobozi bakuru b’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo, Gen Sultani...

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

by radiotv10
30/12/2025
0

Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yibukije abagize iri huriro ko batagomba kumva ko intambara yo kurandura...

IZIHERUKA

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate
MU RWANDA

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.