Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha, bagabye ibitero bakoresheje intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote (Drones) mu duce tumwe two mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, wavuze ko ari bwo uruhande bahangaye rwagabye ibi bitero.

Muri iri tangazo, Kanyuka yagize ati “Abarwanyi bishyize hamwe b’Ubutegetsi bwa Kinshasa bagabye igitero cy’ubwicanyi mu bice bituwemo n’abaturage cyane bya Nzimbira, Kanyola no mu bice bihakikije kuva mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 bakoresheje intwaro ziremereye na drone kamikazes.”

Ni ibitero byagabwe ku munsi wabanjirije uwagombaga gusinyirwaho amasezerano hagati ya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23 mu biganiro bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.

Isinywa ry’aya masezerano ryari riteganyijwe none tariki 18 Kanama, ntiryabashije kugerwaho, kuko ibiganiro byo ku nshuro ya gatandatu bitabaye bitewe no kuba hatarabayeho kubahiriza ibikubiye mu mahama izi mpande zashyizeho umukono tariki 19 Nyakanga 2025.

Nyuma y’isinywa ry’aya mahame, byari bitegantijwe ko hazaba ibindi biganiro byari bigamije kugera ku masezerano yari gushyirwaho umukono kuri uyu wa 17 Kanama 2025, ariko ibyo biganiro bikaba bitarabaye, aho Ihuriro AFC/M23 ritahwemye gushinja ubutegetsi bwa Congo kongerera ubukana imirwano, kuko ababurwanirira bakomeje kugaba ibitero, ari na ko bwohereza abasirikare benshi n’intwaro nyinshi.

Iri Huriro kandi riherutse gutangaza ko uruhande bahanganye rukomeje gukoresha abarwanyi baturutse hanze muri iyi mirwano, aho ruri no gukoresha Imbonerakure zo mu Burundi, ndetse rukaba rwarazanaye abandi bacancuro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Next Post

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
MU RWANDA

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.