Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) cyatangiye guhemba abaturage batse inyemezabwishyu mu bukangurambaga Bwise ‘Ishimwe kuri TVA/Tengamara na TVA’, aho bagiye bohererezwa amafaranga ajyanye na fagitire batse, barimo n’abagejeje muri miliyoni 3 Frw.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2024 Rwanda Revenue Authority yafashe umwanzuro wo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Ishimwe kuri TVA/Tengamara na TVA’ bwo guhemba abibuka kwaka fagitire z’ikoranabuhanga za EBM ku bicuruzwa baguze.
Icyo umuturage asabwa, ni ugusaba inyemezabwishyu z’ibicuruzwa aguze, ubundi bakayandika kuri nimero ya Telefone ye.
RRA igaragaza ko yashe umwanzuro wo gushyiraho ubu bukangurambaga kubera icyuho cyari ku baguzi ba nyuma batasabaga fagitire za EBM bikanateza igihombo Igihugu kuko abacuruzi bashobora kubyuriraho banyereza imisoro.
Komiseri Wungirije ushinzwe serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yagize ati “Iyo facture zitatangwaga ku munguzi wa nyuma, byabaga ari icyuho gikomeye cyane, ni yo mpamvu hagiyeho itegeko ko umuguzi wa nyuma ufasha RRA gukurikirana ko umusoro we utanze uzagezwa mu isanduku ya Leta bityo hazaho kumushimira.”
Nyuma yo gushyiraho ubu bukangurambaga, abaturage bitabiriye gusaba inyemezabwishyu ku bwinshi kugira ngo babashe kubona amafaranga angana na 10 % y’igiciro cy’igicuruzwa baguze.
Ibihumbi birenga 25 by’abaturage, ni bo bahise biyandikisha kugira ngo batangire kwaka gafitire bazabone ibi bihembo by’ishimwe.
Uwiyonze Jean Paulin ahamarira n’abandi baturage kwitabira ubu bukangurambaga kugira ngo bahabwe aya mafaranga aba mbere bamaze kubona.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kanama 2024, abaturage barenga ibihumbi umunani ni bo bakiriye amafaranga y’ishimwe kuri ‘mobile money’ zabo kubera kwaka fagitire ya EBM, barimo n’abakiriye agera kuri miliyoni 3 Frw, aho amafaranga yose hamwe yatanzwe ari miliyoni 95 Frw.
Uwitoze Jean Paulin avuga ko ubu bukangurambaga burimo kuzamura imisoro ku nyongeragaciro, ku buryo mu bihe biri imbere imibare ubwayo izerekana ingano y’amafaranga yakusanyijwe.
Ati “Bivuze ko TVA twakuraga ku baguzi ba nyuma turateganya ko yiyongera, uyu munsi haracyari kare bigaragara ko umusoro ku nyongeragaciro uziyongera.”
Ikigo Rwanda Revenue Authority gifite Miliyoni zirenga 300 Frw kigomba gutanga ku baturage batsinze muri ubu bukangurambaga.
Nahayo Emmanuel ni umuturage utuye mu Karere ka Rwamagana akaba ari umwe mu bahawe ishimwe, avuga ibanga yakoresheje kugira ngo yegukane ibi bihembo.
Ati “Kuva na mbere nasabaga Facture, ariko byabaye akarusho aho menyeye ko bahemba, ni yo mpamvu nakomeje kubikurirana none nahembwe.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro RRA kigaragaza ko kimaze gutanga EBM ibihumbi birenga 100 bivuye ku bihumbi 30 mu myaka ine ishize.
Umusoro ku nyongeragaciro wikubye inshuro eshatu mu myaka itanu ishize, n’umubare w’abasore na wo wikuba inshuro enye.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10