Bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatulika bo muri Diyoseze ya Butare, bavuga ko kugira ngo abana babo bahabwe amasakaramentu muri iki gihe bisa no kubigura kandi ku giciro kiri hejuru none bamwe bakaba bari no kujya mu yandi madini.
Bamwe mu bakrisitu Gaturika BO MURI Paruwasi ya Save, baganiriye Umunyamakuru wa RADIOTV10, bavuga ko bamaze igihe kinini muri Kiliziya Gatulika dore ko banavutse basanga ababyeyi babo ari abayoboke b’iri dini.
Aba baturage bavuga ko amasakaramentu yose bagiye bahabwa, batishyuzwaga amafaranga menshi uretse ay’ituro kandi ko yabaga ari amafaranga macye ku buryo nta muntu wari gupfa kuyabura.
Bavuga ko muri iki gihe bigoye kugira ngo baheshe amasakaramentu abana babo kuko basabwa amafaranga menshi.
Umwe yagize ati “Iyo utayafite ntabwo iryo sakaramentu ubasha kuribona, ahubwo benshi bari gushiramo bagenda kubera amafaranga bacibwa.”
Undi muturage yagize ati “Njye mbona amasakaramentu bisigaye ari ukuyagura ubu se wavuga ngo ugiye guhesha umwana batisimu utibitse amafaranga ibihumbi Magana, ngaho ibaze! Wibeshye ukamara umwaka udatuye, ukavuga ngo ugiye kwa padiri gusezerana ntibashobora kugusezeranya utabanje kwishyura ibyo bita umwenda.”
Padiri Ntagungira Jean Bosco uyobora Paruwasi Regina Pacis muri diyosezi ya Kigali, wemeye kugira icyo abwira RADIOTV10 kuri iyi ngingo, yavuze ko muri rusange amasakaramentu atagurwa.
Icyakora uyu Musaseridoti avuga ko hari umusanzu umukristu asabwa gutanga ungana n’imibyizi itatu buri mwaka bikajyenwa hashingiwe ku bushobozi bwa buri muntu.
Avuga ko bamwe mu bakristu bacibwa intege no gukoresha amasakaramentu kubera gutinya ubundi bushobozi bazatanga burimo ibijyanye no kwakiriza abazatumirwa mu birori ariko ko umusanzu utangwa mu isanduku ya Paruwasi ubwawo atari ikibazo.
Ati “Benshi baba batekereza iminsi mikuru yabo kuko hari igihe bakubwira ngo ‘tugomba gutumira abantu, tukagura imyenda y’abana…’ noneho babishyira muri budget ugasanga budget yabo yabaye ndende.”
Padiri Ntagungira Jean Bosco avuga ko iriya misanzu yakwa abagiye gukoresha amasakaramentu, idashobora kubuza umuntu kuyahabwa kuko bamwe banegera Paruwasi bakabiganiraho.
Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10