Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
11/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23.

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, Jacquemain Shabani bageze i Doha, aho bitabiriye ibiganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23

Iki gitangazamakuru kivuga ko aba Baminisitiri bitabiriye ibi biganiro nk’ikimenyetso cy’uko bigeze ku rwego rwo hejuru hagati y’impande ziri muri ibi biganiro (Guverinoma ya DRC na AFC/M23), aho aba bagiye guhagararira Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) biherutse no gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025.

Muri aya masezerano, impande zombi kandi zisabwa gushyigikira ibiganiro biri guhuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23 biri kubera i Doha, ndetse n’ingamba zigamije kwambura no gusubiza mu buzima busanzwe abo mu mitwe yitwaje intwaro.

RFI ivuga ko amakuru ifite, ari uko aba bamwe mu bagize Guverinoma z’u Rwanda na DRC, batumiwe n’Umuhuza ari we Guverinoma ya Qatar, ariko ko batagiye nk’abagiye kugira uruhare muri ibi biganiro.

Nanone kandi iki gitangazamakuru kivuga ko ibiganiro biri kubera i Doha, bigeze mu cyiciro cyo gusasa inzobe no kujya mu mizi y’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, aho ibiganiro byo muri iki cyiciro bisaba kwihangana n’ubushishozi bihanitse.

Bivugwa kandi ko Guverinoma ya Qatar yamaze gushyikirizwa impande zombi (DRC na AFC/M23) inyandiko y’umushinja w’amasezerano y’amahoro yifuzwa gusinywa, ikaba imaze guhidnurwa inshuro nyinshi bitewe n’ibyo buri ruhande rusaba.

Perezida Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yagarutse kuri ibi biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, aho yavuze ko byaje bikurikira guhura kwe na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rwemeye byose mu masezerano rwasinyanye na DRC, ariko ko nanone bizaterwa n’uburyo izindi mpande zizabikora nka DRC yakunze kugaragaza ubushake bucye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − ten =

Previous Post

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Next Post

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Related Posts

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’Igihugu cya Sri Lanka ziri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh...

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa...

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu...

Eng.-Rwanda among 32 countries with untapped wealth

Eng.-Rwanda among 32 countries with untapped wealth

by radiotv10
06/08/2025
0

The United Nations has reported that 32 countries, including Rwanda, possess wealth but lack the capacity to fully exploit it,...

Why is therapy considered a weakness among Africans?

Why is therapy considered a weakness among Africans?

by radiotv10
06/08/2025
0

In many African societies, seeking therapy is often viewed not as a step toward healing, but as a sign of...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.