Perezida Paul Kagame yagaye bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bisiga amavuta ahindura uruhu bashaka gusa n’abera, abibutsa ko bigira ingaruka ku mubiri ndetse ko bigaragazwa no kuba hari bamwe bidahira aho kugira ngo bagire uruhu rwiza bashakaga ahubwo rukagira andi mabara.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 mu Nama Nkuru y’uyu muryango yagarutse ku mibereho myiza y’abaturage.
Ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku Banyarwanda bakunze kujya mu Bihugu by’ibituranyi gushakirayo imibereho, yabibukije ko imwe mu mirimo bajya gukorera muri ibyo Bihugu no mu Rwanda bayihakorera kandi bakabona amafaranga aruta n’ayo bahembwa muri ibyo Bihugu.
Yavuze kandi ku bajya muri ibyo Bihugu bagiye kuzanayo ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda nk’inzoga za Kanyanga ndetse n’amavuta atukuza uruhu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abinjiza ibi bicuruzwa bitemewe akenshi babiterwa no kuba bafite isoko.
Ati “Burya n’umuntu wese ucuruza n’ibibi ni uko biba bifite umuguzi, ikintu cyose kigurwa, kiracuruzwa cyaba kibi cyangwa cyiza […] ugasanga abantu bafite byinshi bakeneye uvuga uti noneho ni byo bazana, ugasanga amatoni n’amatoni z’ibinyabutabire [Chemicals] bitwika abantu.”
Umukuru w’Igihugu yahise agaruka kuri aya mavuta atukuza uruhu azwi nka Mukorogo yayobotswe n’abantu benshi, ati “Dufite n’ikibazo ntabwo nari nzi ko muri RPF twakigira, abantu batwika imibiri yabo kugira ngo base n’abazungu. Kandi bigira ingaruka, birabujijwe, njya mbisoma berekana ko bitera abantu indwara zitanoroshye.”
Perezida Paul Kagame yagaye abashyize imbere ibi bikorwa byangiza imibiri yabo ndetse ko hari n’abo bidahira ahubwo bikabatamaza.
Ati “Icyo bashyize imbere ugasanga ni ukwitukuza ariko rero hari abagira ibyago, bashakaga kwitukuza bakaba umuhondo bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya. Ibyo se na byo ni RPF?”
Chairman wa RPF-Inkotanyi avuga ko ubundi mu mirongo yayo, isaba abantu gukunda uko bari ntibaharanire gusa n’abandi. Ati “Ntimukiyane uko umuri.”
Yavuze ko hari byinshi bakora bikongerera ubwiza bafite kandi ntibibagireho ingaruka nko gukora imyitozo ngororamubiri, gusukura no kurimbisha aho batuye.
RADIOTV10