Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na 64.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, ryashyizweho umukono n’Umuyobowi w’aka Karere, Mulindwa Prosper.
Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwabwo na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Ubutegetsi bw’lgihugu, Ikigo cy’lgihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko “Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buramenyesha abantu bose abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu karere ka Rubavu ko hateguwe igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi guhera ku myaka 16-64 y’amavuko hagamijwe kugira igenemigambi rishingiye ku mibare kandi bakajya bahuzwa n’amahirwe y’akazi azajya aboneka mu Karere ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa kane tariki 18 Ukuboza 2025 kigeze ku ya 30 Ukuboza 2025, kikazajya gitangira mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n’imwe.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR ku bashomeri n’abafite akazi mu Rwanda, bwagiye hanze mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka bw’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, bwagaragaje ko Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze ku 754 312 bangana na 13,4%, aho habayeho igabanuka rya 1,9% ugereranyije n’igihembwe nka kiriya cya 2024.
RADIOTV10









