Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na 64.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, ryashyizweho umukono n’Umuyobowi w’aka Karere, Mulindwa Prosper.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwabwo na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Ubutegetsi bw’lgihugu, Ikigo cy’lgihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko “Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buramenyesha abantu bose abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu karere ka Rubavu ko hateguwe igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi guhera ku myaka 16-64 y’amavuko hagamijwe kugira igenemigambi rishingiye ku mibare kandi bakajya bahuzwa n’amahirwe y’akazi azajya aboneka mu Karere ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa kane tariki 18 Ukuboza 2025 kigeze ku ya 30 Ukuboza 2025, kikazajya gitangira mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n’imwe.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR ku bashomeri n’abafite akazi mu Rwanda, bwagiye hanze mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka bw’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, bwagaragaje ko Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze ku 754 312 bangana na 13,4%, aho habayeho igabanuka rya 1,9% ugereranyije n’igihembwe nka kiriya cya 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 14 =

Previous Post

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Related Posts

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

by radiotv10
17/12/2025
0

Bamwe mu basore n'inkumi bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, batageze mu ishuri, bavuga ko iyo imirimo...

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

IZIHERUKA

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo
IMIBEREHO MYIZA

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.