Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hari amakuru atunguranye ava mu itsinda ry’abagore b’ikimero ryatitije imbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
15/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hari amakuru atunguranye ava mu itsinda ry’abagore b’ikimero ryatitije imbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bari bagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’ ry’abagore b’uburanga n’ikimero byihariye, banazwiho kuba batunze agatubutse, yatangaje ko yamaze kurivamo, nyuma y’amezi ane gusa rishinzwe.

Iri tsinda ryagarutsweho cyane muri Mata uyu mwaka, ubwo hamenyekanaga ko abagore batandatu bahuriye ku kuba bose batunze agatubutse kandi bakaba bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bashinze itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’.

Icyo gihe ryari ryatangijwe n’abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda, nka nka Alliah Cool uzwi muri Sinema nyarwanda, umunyamideri Isimbi Hatzir uzwi nka Isimbi Model, umunyamideri Christella, Gashema Sylvie, Camille Yvette na Queen Douce.

Nyuma y’amezi ane hatangajwe ko iri tsinda rishinzwe, Umunyamideri Isimbi Model yatangaje ko yamaze kurivamo, nk’uko yabihamirije Ikinyamakuru Inyarwanda.

Isimbi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva muri iri tsinda kubera inshingano nyinshi asanganywe zirimo ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa asanzwe akora.

Uyu mugore usanzwe afite kompanyi yamamaza ibikorwa binyuranye, ndetse inafasha abantu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga no kubyoherezayo, yari amaze iminsi atagaragara hamwe n’abagize iri tsinda rya Kigali Boss Babes ridakunze gutangwa mu bitaramo n’ibikorwa bihuriza hamwe imbaga.

Iri tsinda riherutse no kwitabira umunsi wiswe uw’Igikundiro w’Ikipe ya Rayon Sports, ntiryagaragayemo uyu mugore Isimbi Model, ahubwo hagaragayemo umushya witwa Alica La Boss, bivugwa ko ari we uherutse kuryinjiramo.

Isimbi Model usanzwe ari umubyeyi w’umwana w’imyaka 10, yakunze kuvuga ko yaba umwana we ndetse n’umugabo we Shaul Hatzir bamushyigikiye muri ibi bikorwa bituma ahora ahanzwe amaso na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Kigali Boss Babes ubwo bayishingaga
Isimbi Model yamaze kuva muri Kigali Boss Babes
Isimbi Model asanzwe ari umunyamideri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Ethiopia: Leta iravugwaho kwihekura mu gitera cy’indege cyasize amarira mu basivile

Next Post

Hasobanuwe ibikurikiranywe ku bagabo batatu byumvikanamo amahano n’agashinyaguro bakoreye umwana w’umukobwa

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hasobanuwe ibikurikiranywe ku bagabo batatu byumvikanamo amahano n’agashinyaguro bakoreye umwana w’umukobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.