Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari amakuru meza ku mukobwa wateye benshi ikiniga

radiotv10by radiotv10
16/09/2023
in MU RWANDA
1
Hari amakuru meza ku mukobwa wateye benshi ikiniga
Share on FacebookShare on Twitter
  • Amaze imyaka itatu mu Bitaro;
  • Yapimaga ibilo 65 agera aho apima 19, ubu afite 30;
  • Ubu yajyanywe mu Bitaro bikomeye, hari icyizere cyo gukira.

Umukobwa witwa Annet Musanabera uherutse kugaragara aho arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, arembejwe n’umubiri, hamenyekanye amakuru ko yamaze kugezwa mu Bitaro bikomeye ndetse abaganga bamwizeje ko azakira, akaba anamaze kwakira inkunga y’amafaranga menshi.

Uyu mukobwa uherutse kugirana ikiganiro na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, aho arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, agaragara ko yananutse cyane, avuga ko yigeze no kugira ibilo 19.

Musanabera w’imyaka 23, yavuze ko amaze imyaka itatu afashwe n’ubu burwayi, afatirwa muri Uganda aho yari yagiye gusura abo mu muryango we, aho agereye mu Rwanda akabanza kwivuriza mu mavuriro asanzwe yumva ko ari indwara isanzwe.

Yavuze ko abaganga babanje gufata ibizamini ariko bakabura indwara, nyamara we agakomeza kunanuka bikabije.

Yagize ati “Napimaga ibilo mirongo itandatu na bitanu [65] kuri iyi saha, cyakoze nabonye ubu byiyongereye byabaye mirongo itatu, nabwo mbere napimaga cumi n’icyenda [19].”

Annet avuga ko muri ibi Bitaro bya Nyagatare arwariyemo na ho babanje kubura indwara arwaye, bikaza kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, byaje kubona ko arwaye cancer, bikamugarura muri ibi bya Nyagatare, akaba ari ho yari amaze imyaka itatu arwariye.

Umunyamakuru Murungi Sabin wakoresheje ikiganiro uyu mukobwa, wasabaga abagiraneza kumufasha kuko ubushobozi bwose bwamushiranye n’umuryango we akaba atakibona n’imiti, yavuze ko bakimara gukorana iki kiganiro, hari ubufasha yabonye.

Murungi Sabin yagize ati “Nyuma y’icyumweru kimwe Annet w’i Karangazi|Nyagatare, amaze kwakira amafaranga agera kuri 8,000,000 Frw.”

Uyu munyamakuru avuga ko Annet amaze gukorana ikiganiro n’uyu mukobwa, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, ndetse ko yamaze kubagwa umuhogo.

Mu butumwa bwanditswe n’uyu munyamakuru, yagize ati “Annet amaze kumbwira ko abaganga bamuhaye icyizere cyo gukira vuba.”

Aya mafaranga yahawe n’abagiraneza bagiye bitanga, yamufashije kwishyura imyenda yari abereyemo Ibitaro bya Nyagatare, anagura indi miti.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Hatangimana Elyse says:
    2 years ago

    Wawuuuuu ndamuzi disi iyi nkuru iranshimishije ndibuka mpura nawe ubwambere namucumuriyeho ntecyereza ko yaba Ari umuzimu nakomeje kumubona arko nzakumenya ko aruburwayi haba njye nabandi tutari dusobanukiwe nuburwayi nkubwo twacumujwe no kubona umuntu unanutse bikomeye yewe dutekereza ko ari SIDA arko nishimiye ko @Anet yenda hari ikizere cyokongera kukubona ushyitse nukuri burahagije Isimbi TV Congratulations 🙏🙏nabanyamakuru bawe 🤝

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 14 =

Previous Post

Polisi yungutse Abapolisi bafite ubumenyi n’imyitozi byo gucunga umutekano wo mu mazi

Next Post

Libya : Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu kindi Gihugu cya Afurika harabwa abantu ibihumbi bahitanywe n’ibindi biza bidasanzwe

Libya : Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.