• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye gushwishuriza abakomeje gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, yongera kuvuga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu rwashyirwaho ngo rukore ibinyuranyije n’amategeko yarwo cyangwa mpuzamahanga.

Perezida Paual Kagame yabivuze mu butumwa bw’igitekerezo yatanze ku wari ugarutse ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda ubwo yavugaga ku bakomeje gusaba ko Rusesabagina wahamijwe ibyaha, arekurwa atarangije igihano yakatiwe.

Ni igitekerezo cyatanzwe na Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kepler wavuze ko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi ko ubutabera bwarwo bukorana ubushishozi buhanitse.

Yifashishije urugero rwa Ingabire Victoire wari warahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa imyaka 15 ariko akaza kurekurwa muri Nzeri 2018 ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Nathali Munyampenda yagize ati “Abarimo Victoire Ingabire barabizi neza ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikusanya ibimenyetso kandi zikabigenderaho ariko abaha amanota Africa ku bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu na Demokarasi bakirirwa bavugavuga.”

Nathalie Munyampenda yahise agaruka ku Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anton Blinken wamaze no kugera mu Rwanda aho bivugwa ko mu bimuzanye ari ugukomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rufungure Rusesabagina.

Munyampenda ati “Azashyira igitutu ku muyobozi w’Igihugu gifite ubudahangarwa mu kurogoya imikorere y’ubucamanza. Ibyo bari gukora bari gushaka ko Rusesabagira arekurwa kubera uwo ari we ariko birengagije ibyo yakoze.”

Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Nathalie Munyampenda, yagize ati “Ntakibazo…Hari ibintu bidashobora gukorwa hano muri ubwo buryo!!”

Mu mpera za Mata uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yari yongeye kugaragariza amahanga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu ngo rukore ibitari mu mahitamo yarwo.

Ubwo yaganiraga n’Abadipolomate bari mu Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe kuri twe, ku mateka yacu, ku muzi w’abo turi bo, nta ngano iyo ari yo yose y’igitutu gishobora gukora hano. Ndetse nizera ko n’igihe nzaba ntagihari, abandi Banyarwanda beza bazahagurukira ubu bwoko bw’ingorane duhura na bwo buri munsi.”

Muri Nzeri 2018 ubwo yarahizaga Abadepite bari binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yagarutse ku byari bimaze iminsi bitangazwa na Ingabire Victoire widogaga avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyashyizwe ku Rwanda, avuga ko uyu mugore yibeshya.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ukabona umuntu ngo ‘njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu’. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. SIBOBUGINGO Azarias says:
    4 years ago

    Ariko blinken yabanje ubwo butabera ashaka kuzana murwanda yabanje akabujyana muri America ,akareba abantu bafungiye muri Gereza ya Rwatanamo bay bafunzwe imyaka myinshi batazi icyo bazira
    New colonialism turayamaganye
    We need to be free

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =

Previous Post

DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

Next Post

Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.