I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangijwe urwego ruhuriweho n’iki Gihugu, u Rwanda na Angola ruzaba rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemerejwe mu biganiro by’i Luanda, birimo kurandura umutwe wa FDLR.
Itangizwa ry’uru rwego, ryitabiriwe n’Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’iya Angola nk’umuhuza.
Izi ntumwa ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu, Amb. Olivier Nduhungirehe, Thérèse Kayikwamba Wagner ndetse na Téte António.
Itangizwa ry’uru rwego ruzaba ruyobowe na Angola nk’umuhuza, rije rikurikira ibiganiro byahuje impuguke mu by’umutekano n’iperereza byabereye i Luanda muri Angola ku wa Kane w’icyumweru gishize, ari na byo byemerejwemo ko uru rwego ruzatangizwa bitarenze kuri uyu wa Kabiri.
Uru rwego ruzaba rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho n’abakuriye Dipolomasi z’ibi Bihugu, birimo kurandura umutwe wa FDLR, ndetse no gukuraho ingamba zakajijwe n’u Rwanda z’ubwirinzi bw’umutekano.
Amakuru aturuka ahabereye iki gikorwa cyanabereyemo ibindi biganiro, avuga ko nyuma yuko abakuriye ububanyi n’Amahanga muri ibi Bihugu baganiriye, haza no kuba ikiganiro n’itangazamakuru.
Biteganyijwe ko nyuma y’iki gikorwa, hazaba ibindi biganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri bizabera i Luanda tariki 16 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabanje kwifuza ko gusenya umutwe wa FDLR byazakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba zakajijwe zo kwirinda, ariko u Rwanda rugaragaza ko bitashoboka, kuko impungenge zatumye zikazwa, zikiriho, ariko ko mu gihe zaba zitakiriho, izo ngamba zakoroshywa.
RADIOTV10